Abayobozi bakomeje kwamagana ibitero bya Isiraheli muri Gaza

Abayobozi bakomeje kwamagana ibitero bya Isiraheli muri Gaza

Abayobozi bo mu bihugu bidafite aho bibogamiye (NAM) bakomeje kwamagana ibikorwa bya Isiraheli mu Ntara ya Gaza, bakavuga ko ikwiye guhita ihagarika kugaba ibitero vuba na bwangu bikomeje kwica no gukura abasivili mu byabo.

Ni ukunenga kwabayeho mu nama y’Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (NAM)  yabereye mu gihugu cya Uganda, bigera ku 120 bitagira aho bibogamira mu buhangange bw’Isi.

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Denis Francis yagaragaje ko bababajwe cyane n’ibikorwa bya Isiraheli muri Gaza ndetse basaba ko byahagarara.

Mu ijambo rye yasabye abitabiriye inama gushyira hamwe bakagaragaza uruhare rwabo mu kwamagana ihohoterwa ryugarije ako karere, rigahagarara.

Ati: “Ndabamenyesha ko mpangayikishijwe bikomeye kandi mbabajwe n’amakuba akomeje kuba mu karere ka Gaza. Ndabasaba ko mwakoresha ububasha mufite mu guhagarika ubwicanyi buri wese yibonera.”

Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Denis Francis

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, na we ugiye gutangira kuyobora NAM, yagarutse kuri iki kibazo ndetse anashimangira akamaro ko gushyira imbere ubwisanzure  bw’abaturage, yamagana ibyo yavuze ko ari ubunebwe bwa bamwe bakina imikino y’ibitekerezo bya filozofiya, n’ubundi buryo bwo kuyobora ibitekerezo by’abandi.

Ati: “Twebwe, abarwanyi badatsindwa ba Uganda, turarambiwe kandi twamagana ibitekerezo bya bamwe bakina imikino yo gushaka kuyobora Isi. Kuki mutubaha ubwigenge bwa buri muntu niba muvuga ko mukunda Demokarasi? Ni gute wavuga ko uri umuntu uharanira Demokarasi ariko warangiza ugashaka ko abandi bantu bakomeza kugirwa abacakara?”

Umuryango wa MNA washinzwe mu gihe cya nyuma y’ubukoloni ubwo hari mu ntambara y’ubutita yahuje Leta zunze Ubumwe z’Amerika na Leta z’ubumwe bw’Abasoviyete. NAM yagize urahare rwo kwamagana ubukoloni ndetse ishyiraho ingamba zihamye zo gushyigikira amahoro ku Isi ndetse n’ubwuzuzanye.

Mu gihe intambara ya Isiraheli na Hamas ikomeje, uwo muryango uri ku isonga mu guharanira ko abari mu kaga bakwitabwaho ndetse ukaba ukomeje kubakorera ubuvugizi ngo ikibazo cyabo gikemurwe mu mahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  2. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  3. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  4. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  5. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15