Abayisilamu basabwe kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abayisilamu  bo mu Rwanda basoje ukwezi kwa Ramadan bibukijwe ko iyo minsi y’igisibo ikwiye kubasiga barushijeho kwegera Imana no gukora imirimo myiza ikomeza na nyuma yaho, by’umwihariko bakagira uruhare mu kuba hafi abarokotse Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yabigarutseho mu masezngesho ya Eid al-Fitr yabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele iherereye I Nyamirambo kuri uyu wa 21 Mata 2023.

Sheikh Hitimana yagaragaje ko Ukwezi kwa Ramathan kwahuye n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jeniside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo yibutsa Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ko kwibuka bifasha kwirinda ko amateka mabi yaranze Igihugu yakongera kuba ahandi aho ari ho hose ku Isi.

Yakomeje agira ati: “Bityo turasabwa kandi turahamagarirwa kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukababa hafi ndetse tukabahumuriza muri ibi bihe bigoye kugira ngo bataguma mu bwigunge. Kubikora birabakomeza natwe bikadukomeza.”

Yongeyeho ati: “Dukwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kubera ko iyo abantu batibuka cyangwa ngo basubize amaso inyuma, barirara bityo ikibi gishobora kubasenya; ari na byo twe tudakeneye nk’Abayisilamu, nk’Abanyarwanda muri rusange.”

Abayisilamu bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bavuga ko banyuzwe n’uburyo Ukwezi kwa Ramadan kubabera amahirwe yo kwibuka agaciro k’urukundo rwa kivandimwe no kwegera Imana.

Amina Shekhalizadi, umwe muri bo, yagaragaje ko ubutumwa bwa Mufti Hitimana ari ingenzi cyane muri ibi bihe Abanyarwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Dukwiye kurushaho kwegera abarokotse Jenoside, tukabahumuriza kugira ngo batumva ko ari bonyine, tukabumvisha ko tubahora iruhande.”

Bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakozwe mu kwezi kwa Ramadan harimo amasengesho n’ibindi bikorwa by’abemera, gufasha abatishoboye bnyuze mu nkunga zitanukanye ndetse no gusura abarwayi bari kwa muganga.

Sibomana Salim, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), yavuze ko bashimira Imana kuba muri uku kwezi kose barageneye abatishoboye inkunga imiryango 7,582 mu gihugu hose.  

Yavuze kandi ko Abayisilamu bakomeje kugira uruhare mu bikorwa byo guha ibyo kurya imiryango itabifite ku munsi ubanziriza uyu munsi mukuru witwa Zakat ul Fitr.

Yakomeje agira ati: “Muri icyo gikorwa hakusanyijwe inkunga ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu Bayisilamu bo mu gihugu hose. Ibyo byatumye imiryango 2,600 ibona ibyo kurya ku wa Kane, ari na byo byatumye abenshi muri bo babasha kubona ifunguro ryo kuri Eid al-Fitr.”

Hitimana yavuze kandi ko muri Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe Umutambagiro Mutagatifu (Hajj) werekeza i Mecca, Umujyi Mufatagatifu wa Isilamu muri Arabia Saudite

Sibomana ati: “Turashimira Imana ko yoroheje icyorezo cya COVID-19, none ubu birashoboka ko abantu bose bagenwe bakora umutambagiro mutagatifu mu musigiti w’i Mecca.”

Yemeza ko mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda baba bemerewe kujya i Mecca buri mwaka ari 450, mu mwaka ushize abemerewe bari 85 gusa kubera amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuri ubu, ibintu byongeye gusubira ku murongo ku buryo nta gihindutse mu kwezi kwa Nyakanga hazagenda umubare wuzuye w’abazahagararira u Rwanda.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE