Abatuye i Kigali batangiranye 2024 urufaya rw’ibishashi (Amatoto)

Abatuye i Kigali batangiranye 2024 urufaya rw’ibishashi (Amatoto)

Abatuye Umujyi wa Kigali bitabiriye ku bwinshi umuhango wo guturitsa ibishashi bishimira kwinjira mu mwaka mushya no kwihera ijisho uko isegonda rya mbere ry’umwaka wa 2024 rimeze.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyakigali byahuriye kuri Kigali Kigali Convention Centre abandi bateranira mu ngo, mu tubare n’ahandi, bakurikiranye ibibera ku bice byatoranyirijwe guturikirizwaho ibishashi.

Ibyishimo n’umunezero byagaragaraga ku maso y’abitabiriye, ndetse amajwi yumvikanaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho n’abari bakiri mu ngo bataramye bakurikiranye uwo muhango ubibutsa ko bakandagiye mu mwaka mushya.

Ibishashi byaturikirijwe no mu bindi bice byiyongera kuri Kigali Convention Centre, birimo kuri Mont Kigali no kuri Serena Hotel mu Karere ka Nyarugenge, ku Musozi wa Bumbogo Karere ka Gasabo ndetse no kuri Canal Olympia ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

Muri ayo masaha abaturage bakoreshaga telefoni bafata amafoto n’amashusho basangizaga ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, abandi bakigaragaza babyina, baririmba, bahoberana cyangwa bahuje urugwiro n’inshuti n’imiryango bakunda.

Ni umunezero Abanyarwanda basangiye n’abandi mu bice bitandukanye by’Isi, bishimira kwinjira mu mwaka mushya wa 2024 ari bazima kandi bafite amahoro n’umutekano.

Gusa hari n’abandi benshi batangiye umwaka mushya bari mu nzengero bishimira ko Imana yabarinze, banasabira ibice bitandukanye ku Isi bitangiriye umwaka mushya mu bihe by;intambara n’umutekano muke.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14