Abatutsi babajugunye muri Nyabarongo abandi babatwika ndeba- Ubahamya bwa Nyirampumuje

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Nyirampumuje Veneranda ni umubyeyi wavukiye i Kirinda, mu cyahoze ari   Perefegitura ya Kibuye, muri Komine ya Bwakira ubu ni mu Karere ka Karongi; avuga ko yatangiye kubona Abatutsi batwikirwa abandi babajugunya muri Nyabarongo mu mwaka wa 1983.

Ni ubuhamya yatanze agiranye ikiganiro na Imvaho Nshya muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko icyo gihe yabyiboneraga n’amaso ye ari mukuru, kuko yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Avuga ko iwabo muri Kirinda bari baturanye n’Abatutsi ariko muri icyo gihe bajyaga babyuka mu gitondo bakumva inkuru ko abaturanyi batagihari baraye babambukije umugezi wa Nyabarongo.

Agaragaza ko abantu bari batarerura neza ngo bateme abandi ku manywa y’ihangu ahubwo hari bamwe bicwaga rwihishwa ariko hari abo yiboneye n’amaso ye babaroha muri Nyabarongo.

Ati: “Ndabyibuka nigaga mu wa kane w’amashuri abanza, nabonaga bashoreye abantu bakabambutsa umugezi wa Nyabarongo babahirikamo bamwe bagatinya kubica ahubwo bakabarohamo.”

Akomeza avuga ko yiboneye abandi bikoreye amashara bagenda batwika inzu z’Abatutsi bamwe babona umurimo bakayasohokamo bagaheraho babashorera babajyana muri Nyabarongo.

Ati: “Nabonaga abandi bakikorera ibishara bagatwika inzu kugira ngo bazisohokemo ubundi babone uko babashorera.”

Nyirampumuje avuga ko muri iyo myaka Abatutsi bakomeje kubuzwa amahwemo; babyuka bagasanga abo bari baturanye benshi ntibagihari bituma abandi bari bafite uko bahunga batangira kwigendera.

Yagize ati: “Icyo gihe abantu bameneshwa bamwe muri bo bagiye bomboka bagenda bahunga. Bwaracyaga wajya kureba abantu muturanye ugasanga bamwe baraye babajyanye abandi babatwikiye ukumva inkuru hirya ngo umurambo we bawusanze muri Nyabarongo, ubwo abandi babashakaga kwambuka ntituzi iyo babajyanaga.”

Mu 1993 ngo Nyirampumuje yahise ava ku Kibuye ajya gushaka akazi i Kigali atangira gukorera abazungu babaga Centre Christus i Remera mu Karere ka Gasabo.

Akomeza avuga ko akihamara umwaka umwe bigeze muri Mata 1994, Umuzamu bakoranaga yaje avuga ko avuye hanze yumva abantu bavuga ko Perezida Juvenal Habyarimana indege ye bayihanuye.

Ngo yaje avuga ko abantu ku muhanda bafite amahiri n’imihoro kandi bahagaze ku mirongo barakaye cyane ndetse no hepfo yabo hari abasirikare na bo bafite imbunda nyinshi.

Mu kanya nk’ako guhumbya ba bazungu yakoreraga ngo bahise baza bahiye ubwoba bavuga ngo ‘President mor, mor’.

Batangiye gupakira ibikapu byabo ngo bahita babata mu nzu baragenda.

Yagize ati: “Ubwo amatangazo yaciye ku maradiyo avuga ngo abantu bagume mu nzu ariko ba bazungu bahise baduta baragenda ubwo nsigara mu nzu na wa musaza ntabwo twigeze dusohoka twagumye aho tukumva urusaku rw’imbunda, abandi baboroga ariko tukaguma mu nzu.”

Nyirampumuje akomeza agaragaza ko nubwo atari mu bantu bahigwaga yagumye mu nzu kugeza Inkotanyi zije ariko yumvaga imiborogo hanze amanywa n’ijoro ndetse n’urusaku rw’imbunda rudahagarara.

Avuga ko akigera hanze imihanda yose yari yuzuye imirambo, ahantu hose huzuye umunuko abantu bagenda basimbuka ku bwo kubura aho gukandagira.

Yagize ati: “Nkigera hanze bitewe no kuba mu nzu igihe kinini twatambukaga imirambo yuzuye mu muhanda. Twagendaga dutambuka imirambo myinshi cyane umuntu abura aho akandagira, tujya muri sitade Amahoro n’abandi benshi turahaba.”

Akomeza avuga ko abantu bari buzuye muri sitade benshi ariho batekera abandi bakahavurirwa ibikomere bamwe babahandura amasasu abandi babapfuka.

Akomeza avuga ko ituze ryatangiye kuboneka kuva Inkotanyi zaza ndetse zitangira gukura mu nzira imirambo yari yuzuye inzira n’Abatutsi barokotse batangira guhumurizwa.

Nyirampumuje ashimira Inkotanyi zakuye igihugu muri iryo curaburindi ndetse zikongera kubanisha abantu amahoro, ubu Abanyarwanda bakaba babanye nta wuhohotera undi ashingiye ku moko.

Nyirampumuje Veneranda avuga ko Abatutsi babaroshye muri Nyabarongo areba
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE