Abaturage, izingiro ry’umubano w’u Rwanda na Tanzania- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko umubano n‘ubutwererane biri hagati y’u Rwanda na Tanzania bishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi bwo kunoza imibereho n’ubuzima by’abaturage. 

Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 27 mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam, aho yatangiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. 

Ni nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, bakagirana ibiganiro byabereye mu muhezo no guhura n’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi yari mu nama igamije kungurana ibitekerezo ku nzego z’ubufatanye n’ubutwererane. 

Perezida Kagame yagize ati: “Ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko rw’Afurika baduha amahirwe afatika, ariko dukwiye kurema ikirere kibafasha gutanga umusaruro. Ni yo mpamvu turi hano. Imbuto z’umubano w’u Rwanda na Tanzania zabibwe mu myaka myinshi ishize n’uyu munsi zikomeje gutanga imbuto.”

Perezida Kagame yashimiye uruhare rwa Tanzania mu mutekano w’Akarere, aboneraho no gushimangira agaciro gakomeye k’ubucuruzi n’ishoramari bikorwa hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda. 

Umubano w’u Rwanda na Tanzania wibanda cyane ku bucuruzi n’ishoramari. U Rwanda rukoresha icyambu cya Dar es Salaam, aho 80% y’ibicuruzwa biza mu Rwanda biciye mu nyanja biruhukira. 

Muri Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu yasuye u Rwanda mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ibi bihugu by’abaturanyi. 

Icyo gihe yakurikiye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane bw’u Rwanda na Tanzania mu nzego zinyuranye ziganjemo ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. 

Ibicuruzwa Tanzania yohereza mu Rwanda byariyongereye bigera ku gaciro ka miliyoni 433 z’amadolari y’Amerika mu 2021 bivuye kuri miliyoni 12.3 z’amadolari mu 1996.

Ni mu gihe ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Tanzania bikomeje kwiyongera, aho mu mwaka wa 2021 byari bigeze ku gaciro ka miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika.

Bimwe mu bigo by’ubucuruzi byo muri Tanzania byamamaye bikorera mu Rwanda birimo Azam Group, Bakhresa na Matelas Dodoma, mu gihe ibyo mu Rwanda byakandagiye ku isoko rya Tanzania ari Sulfo na Pharmalab. 

Ibihugu byombi byaniyemeje gukorana bya hafi mu kugenzura imipaka no gukumira ibyaha, gusangira amakuru na serivisi z’ubutasi mu kwirinda ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka. 

Mu 2018, u Rwanda na Tanzania byiyemeje kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uturuka ahitwa Isaka ukagera i Kigali, ukaba witezweho gutanga umusanzu ukomeye mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa bibisikana hagati y’ibihugu byombi. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE