Abaturage bo mu Bigogwe bati, “Uwo tuzatora turamuzi”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora isoza ibikorwa byo kwakira Kandidatire z’abakandida bahagarariye amashyaka n’abigenga bazahatanira gutorwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ategerejwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga.
Abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, agace kamaze kumenyekana cyane mu bukerarugendo mpuzamahanga, bagaragaje ko biteguye neza ayo matora kandi ko uwo bazatora bamuzi ndetse bamenye ko yamaze gutanga kandidatire ye.
Ubwo Imvaho Nshya yageraga muri uyu Murenge w’Akarere ka Nyabihu, abaturage bayihamirije ko igihe kibatindiye ngo bongere gushyigikira umukandida wabo mu gushyigikira iterambere rya Demokarasi.
Bavuga kandi ko uko biteguye gutora Umukuru w’Igihugu ari na ko biteguye kwitorera abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko mu myaka itanu iri imbere, banoneraho gushimira ubuyobozi bwahuje igihe ayo matora abera kuko bizarinda igihe cyabo.
Aba baturage bahamya ko aho Igihugu cyavuye habi ariko ko aho kigeze ubu ari aho kwishimira, ari na yo mpamvu biteguye kwitorera abayobozi beza.
Uwitwa Nyirasafari Rahabu, utuye mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe, yagaragaje ko nubwo arimo gusaza yiteguye neza amatora y’Umukuru w’Igihugu, kugira ngo afatanye n’urubyiruko guteganya ahazaza hatekanye h’u Rwanda.
Uyu mukecuru yavuze ko u Rwanda rwo hambere rutandukanye cyane n’urw’ubu, bityo ko Abanyarwanda bagomba kwitonda bagatora neza.
Yagize ati:”Amatora turayiteguye cyane rwose kandi tuzatora neza. Abayobozi baradufashije tumenya uko tuzatora n’aho tuzatorera, nta muntu wababeshyera ahubwo ahasigaye ni ahacu.”
Yakomeje agira ati:” Kuri njye nka Nyirasafari, nishimiye ko amatora yaje kandi ko nzatora. Ndabyishimiye wee! Nzatora umukandida wacu rwose kuko yatugejeje kuri byinshi. Uwo tuzatora turamuzi ahubwo amatora aradutindiye”.
Uwitwa Maniraguha Vincent wo mu Mudugudu wa Shaba mu Murenge wa Bigogwe, yahamije ko bamaze kumenya aho bazatorera ndetse ko biteguye neza. Ati: “Twariteguye, Umurenge, Akagari n’Umudugudu nzatoreramo narabibonye”.
Maniraguha na we yemeza ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari byinshi mu myaka 30 ishize, by’umwihariko agace k’iwabo na ko kakaba gakomeje kwihuta mu iterambere no kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga kubera ubukerarugendo bushingiye ku nka bukomeje kugakorerwa.

Yagize ati: “Mu myaka 30 twabonye ibyiza byinshi. Nta mashanyarazi twagiraga, nta mazi twagiraga, ariko ubu yatugezeho. Imihanda yatugezeho urabona ko no mu ‘maveni’, imihanda irimo ntabwo yari ihari mbese ni byinshi”.
Avuga ko bazi neza uburyo bwo kwireba kuri ‘Lisiti’ y’itora banenga abatabishyiramo imbaraga kandi barafashijwe.
Ati: “Buriya rero abantu batari bireba kuri Lisiti y’itora , ni bo babishyiramo imbaraga nkeya kuko no kuri telefone birakunda. Nta mbogamizi tuzagira zo gutora. Nonese ko uwo umuntu azatora aba amuzi…Muri iyi myaka 30 twabonye ibyiza byinshi rero ntawukwiriye kwihuma amaso”.
Nubwo abaturage bahamya ko biteguye gutora, barasaba ubuyobozi gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bufasha abantu kumenya uko bireba kuri ‘Lisiti’ y’itora n’uko bashobora kwimuka bitewe n’aho batuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Nsengimana Jean Claude, yahamirije Imvaho Nshya ko kugeza ubu bamaze kugera kubaturage bose b’Umurenge binyuze mu Nteko z’Abaturage ziba buri wa Kabiri no mu Bakuru b’Imidugudu bafata umwanya bakanyura muri buri rugo mu masaha ya nyuma y’akazi babasobanurira ibyerekeye amatora n’uko babasha kwireba.
Yagize ati: “Buriya mu Nteko y’abaturage yo ku wa Kabiri dukangurira abaturage, tugatangamo ubwo butumwa hanyuma abayobozi b’Imidugudu na bo bakigabanyamo bakagenda basura ingo mu masaha y’umugoroba bareba niba hari abantu badafite amakuru ku matora.”
Yavuze ko uko babikora bifashisha ubumenyi bahawe kuva ku rwego rw’Igihugu ku buryo na bo kugeza ubu bageze ku rwego rw’Umudugudu basobanura.
Nsengimina Jean Claude yagaragaje kandi ko nta muntu bari babona ufite imyumvire idasanzwe ishobora kubangamira amatora cyangwa akaba atayumva neza.
Ati: “Kugeza ubu ntabwo twari twabona umuntu nk’uwo kuko haba ku bibazo babaza, usanga babaza aho batumva ariko ntabwo twari twabona uduha amakuru y’uko hari undi muntu uri kubangamira amatora atanga ubutumwa buhabanye n’ubwo twe dutanga”.
Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora burashishikariza abaturage bose bageze igihe cyo gutora gusuzuma ko bari ku ilisiti y’itora kuko byorohejwe aho bikorwa hifashishijwe telefoni.
Kwireba no kwiyimura ku ilisiti y’itora wifashishije telefoni, ugakanda *169# ubundi ugakurikiza amabwiriza, cyangwa ugasura urubyga https://amatora.nec.gov.rw. Ufite ikindi kibazo, ngo hari abakorerabushake bari ku rwego rw’Akagari biteguye gufasha buri muturage wese.
Athanase BAVUGIRUBUSA says:
Gicurasi 31, 2024 at 11:53 amKugipfunsi oye oye oyeeeeeeeeeeeeee!