Abaturage batangiye kubona impinduka ziri mu gutekesha amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba bari mu miryango 20 yakoreweho igerageza rya mbere ku ikoreshwa ry’amashanyarazi akoresha imirasire y’izuba mu guteka, bavuga ko ari igisubizo kuri bo kuko byatangiye guhindura imibereho yabo.
Bemeza ko bamaze igihe cy’amezi nibura ane (4) bakoresha iryo korabuhanga rishya kandi rigezweho mu gucana amashanyarazi yewe no gutekaho amafunguro atandukanye mu ngo zabo babona nta kibazo.
Ni ibintu bemeza ko kuri ubu bimaze guhindura ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.
Barihafi Augustin, w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, avuga ko ugereranyije n’uko batekaga mbere n’ubu uko bimeze, mbere byari bigoye cyane kubona ibicanwa ariko ubu iri koranabuhanga ryazanye itandukaniro rinini cyane.
Yagize ati:‘’Mbere duteka twatekeshaga inkwi nabwo ku wagize amahirwe yo kuzibona, hari ibikenyeri, hari insibo zo twagendaga dutoragura mu mirima ukumva ko byari ibintu bigoye birumvikana ugerereranyije n’agace duherereyemo, ariko nyuma y’uko ubwo buryo bundi buza ni bwo byaje koroha.’’
Avuga kandi ko kutagira ibicanwa byabangamiraga imirimo y’ababyeyi no kwitabira ishuri ku bana bitewe no guta umwanya munini bajya gushaka ibicanwa ariko ubu byarakemutse.
Yagize ati: ‘’Urategura imirimo yawe ukabara mu minota mike cyane amafunguro akaba arahiye, abana bakajya ku ishuri n’ababyeyi bakajya mu mirimo. Turashimira umuntu wese wagize uruhare muri iyi gahunda tuvuga ngo yarakoze cyane.’’
Nyirakimonyo Costasie, utuye mu Mudugudu wa Bara, ka Ruhimba, Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza avuga ko iryo koranabuhanga ryahinduye ubuzima n’imibereho ye muri rusange. Anavuga ko byakuyeho uburwayi bwaterwaga n’imyotsi.
Ati: ‘’Guteka nteka neza, mfite amashyiga ateka ibishyimbo, nkagira ateka imboga, umuleti, ashyushya amazi mbese buri kantu kose, ubu ndicaye ndatengamaye sinkicwa n’imyotsi, ndi umudamu ugaragara ndafura ngacya nkajya mu bandi, sinkirirwa nikoreye inkwi ku musozi. Ubu si nkijya kwa muganga ngo ngiye kwivuza amaso.’’
Ubwo buryo bwakomotse ku bushakashatsi bwakozwe bumaze kugaragaza ko abaturage bashobora guteka bakoresheje amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba, bwiswe ‘’Solar Energy Transition’’bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa abaturage bahura nacyo mu Rwanda bakava ku gutekesha inkwi bagatekesha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG iratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari uburyo bushya bwamaze kugaragaza ko abaturage batuye ahantu hatagera amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari bashobora guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Ni ubushakashatsi kandi bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa mu Rwanda.
Umuyobozi w’agashami k’iterambere ry’ubucuruzi mu ishami ry’Ubushakashatsi bwa REG Habyarimana Cyprien, wari ahagarariye itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi ku ruhande rwa REG avuga ko bwatangiye mu kwezi 8 k’umwaka wa 2023 bukaba buri kugana ku musozo butanga icyizere ko bishoboka gukoresha ayo mashanyarazi ku kigero cya 100%.
Yagize ati ‘’Umusaruro ni mwinshi kuko ibicanwa birahenda kandi ahantu hakorewe ubushakashatsi nubwo haboneka izuba ariko ni n’ahantu hafite ikibazo cy’ibicanwa ariko ibi bikaba byarakuye abantu mu bwigunge. Ubushakashatsi buri kugana ku musozo kandi icyari kigenderewe cyagezweho.”
Yongeyeho ati: “Twashakaga kureba niba ibi bintu bishoboka, birashoboka ko abantu bava ku gutekesha inkwi cyangwa se bagabanya ibicanwa bagatekesha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba! Twabonye ko bishoboka. Ubushakashatsi bwatanze icyizere kandi 100% ni ibintu bishoboka.”
REG ivuga ko mu gihe ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi bizatangira kubyazwa umusaruro, Abanyarwanda basabwa kwitabira gukoresha ubu buryo kuko Leta ku bufatanye n’izindi nzego iba yakoze ibishoboka mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri REG Janvier Kabananiye, agaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi by’ibanze bigaragaza ko iryo koranabuhanga rikora neza mu gufasha abaturage guteka neza kandi vuba kurusha gukoresha inkwi nk’uko byari bisanzwe. Avuga ko bizafasha kurengera ibidukikije byakoreshwaga mu guteka.
Yagaragaje ko nubwo iri koranabuhanga rigihenze cyane cyane ibikoresho byifashishwa, ikigiye gukurikiraho nyuma ari ugushaka uburyo inzego zose zafatanya kureba uburyo igiciro cyazagabanyuka cyangwa hakaboneka nkunganire ku bazagaragaza ubushobozi buke.
Ubushakashatsi bwose bwatwaye akayabo k’amafaranga y’Abongereza (pounds) angana na £81,500 yatanzwe na REG ku bufatanye n’ikigo cy’Abaterankunga Innovate UK mu gukora ubwo bushakashatsi n’ibikoresho byakoreshejwe byatanzwe n’ikigo Mesh Power.
Ubu bushakashatsi bumaze amezi cumi n’atatu bukorwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza yitwa Coventry University, bumaze kugaragaza ko bidasubirwaho hari ikoranabuhanga ryanatangiye gukoreshwa n’abaturage mu Rwanda, bikagaragaza ko abaturage bagorwaga no kubona ibicanwa kuri ubu bagiye kubona uburyo bw’ikoranabuhanga bazakoresha mu guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
