Abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Rwanda bageze kuri 90%

Abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Rwanda bageze kuri 90%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangataje ko ingo z’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza zigeze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri  87% mu 2017.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, mu bushakashatsi bwa 7 bwakorewe ku mibereho y’ingo mu Rwanda mu 2024.

NISR yagaragaje ko muri 90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Yusuf Murangwa, yavuze ko Guverinoma imaze igihe izi ko hari Abanyarwanda benshi babona amazi bibagoye, bityo hakomeje ingamba zo gushaka icyatuma bose abageraho uko bikwiye.

Ati: “Abanyarwanda barenga 20% babona amazi bibagoye, ibi ni ibintu tumaze iminsi dukurikirana. Ibarura rusange rw’abaturage twarabibonye, hari gahunda nyinshi za Leta zigamije kugeza ku Banyarwanda amazi meza.”

Yakomeje agira ati: “Ndibuka mu mibare, dutanga mj ibarura rusange ry’abaturage nko mu myaka nk’ibiri, Abanyarwanda  bagerwaho n’amazi bari kuri 83% none uyu munsi tugeze kuri 90% urumva ko birimo gutera imbere.”

NISR yagaragaje ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, harimo n’Abanyarwanda miliyoni 1.5 bavanywe mu bukene mu myaka irindwi ishize. 

Ibi byashobotse kuko ingengo y’imari yagiye yiyongera, aho hagati ya 2017-2024 yongereweho 7%, mu gihe impuzandengo igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2014-2024 ingengo y’imari yiyongereyeho 4%.

NISR yagaragaje ko abaturage bishimira uko babona amazi meza yo kunywa bari ku mpuzandengo ya 45%, bakaba baraga anyutse ugereranyije na 2017 kuko bari kuri 53%.

Ni mu gihe mu mijyi abishimira kubona amazi meza yo kunywa ari 40% bavuye kuri 53%, kimwe no mu cyaro bari ku gipimo cya 48% bavuye kuri 53%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22