Abasirikare n’abapolisi bamaze umwaka muri Mozambique bashimiwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zimaze umwaka mu butumwa bw’Amahoro bwo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bashimiwe ubwitange, ubunyambwuga no kudatezuka ku nshingano byabaranze.

Iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuhuzabikorwa waryo Maj Gen Emmy K Ruvusha, ryageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025.

Bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen Alexis Kagame, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano.

Ubwo yabakiraga, Maj Gen Kagame ni bwo yabashimye akazi kadasanzwe bakoze, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa.

Yanaboneyeho kubasaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura mu nshingano bakomze gukora zo kurinda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ku tariki 10 Ukwakira, ni bwo Umuhuzabikorwa wa RSF Emmy K. Ruvushayahererekanyije ububasha na Maj Gen Gatama Vincent wamusimbuye, mu birori byabereye ku Birindiro Bikuru biherereye i Mocímboa da Praia.

Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique tariki ya 20 Kanama 2024.

Mu mwaka itsinda ryasoje inshingano ryakoze ibikorwa bitandukanye mu gushashya iterabwoba, aho bagaruje uduce dutandukanye twari twongeye kwigarurirwa n’ibyihebe.

Umusanzu wabo wagize uruhare mu gusubiza mu byabo abaturage bari barahunze ingo zabo, ndetse banafasha kongerera ubushobozi inzego z’umutekano za Mozambique.

Iryo itsinda ryanafashije kurushaho kubaka icyizere hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.

Guhera mu 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri Mozambique gukorana n’izaho mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu byari byarigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017, bigatuma abaturage bava mu byabo.

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 28, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE