Abasirikare b’u Rwanda baguye mu butumwa bw’amahoro bahawe umudali w’ikirenga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) baburiye ubuzima mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro ku Isi bahawe umudali w’icyubahiro w’ikirenga wiswe Hammarskjöld.

Ni mu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Manuel de Oliveira Guterres, ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abaharanira Amahoro.

Umudali w’icyubahiro wahawe abasirikare ba RDF babuze ubuzima bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, wakiriwe n’Ambadaseri w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo, ari kumwe n’Umujyanama mu bya gisirikare Col. Deo Mutabazi.

Abasirikare bu Rwanda bahawe uwo mudali ni Sgt.Maj. Francois Ngoga waguye mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Sgt. Eustache Tabaro waguye mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika (MINUSCA).

Umudali wiswe Dag Hammarskjöld ni uwo ku rwego rwo hejuru utangwa na Loni ku basirikare, abapolisi n’abasivili baburiye ubuzima mu bikorwa by’ubwitange byo kubungabunga amahoro.

Ni umudali witiriwe Dag Hammarskjöld wabaye Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa Loni waguye mu ndege yahanuriwe mu gihugu cya Zambia mu mwaka wa 1961.

Abasirikare b’u Rwanda bahawe uwo mudali babarirwa muri 61 baturuka mu bihugu 33 baguye mu butumwa bwa Loni.

Guterres yagize ati: “Urwibutso rw’abaharanira amahoro bacu bapfuye rutwibutsa ikiguzi kibi cyane cy’amakimbirane. Buri muntu dupfusha ashimangira uburyo gukumira intambara bikenewe byihutirwa cyane.”

Guterres yongeye kwihanganisha imiryango n’inshuti by’abasirikare baguye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, yongeraho ati: “Ntituzigera tubibagirwa.”

Yavuze kandi ko Isi ikomeje guca mu bihe bikomeye kandi biteje inkeke, aho Umuryango Mpuzamahanga wacitsemo ibice, bityo umurimo w’intumwa za Loni mu butumwa bw’amahoro ukaba ukenewe kurusha ibindi bihe byose byabayeho.

Mu myaka 76 ishize, aboherezwa mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bitangiye gutabara ubuzima no guhindura imibereho y’abaturage mu bice byibasiwe n’umutekano muke n’ibibazo bya Politiki kurusha ibindi.

Guhera mu mwaka wa 1948, Umuryango w’Abibumbye wohereje abasirikare, abapolisi n’abasivili basanga miliyoni ebyiri mu bihugu bitandukanye aho babifashije kuva mu bihe bigoye cyane.

Uyu munsi, abasaga 76.000 boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu bice 11 mu bihugu byibasiwe n’ibibazo by’amakimbirane ya Politiki ku Isi.

Umunsi Mpuzamahanga w’uyu mwaka wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ababereye ahazaza, kubaka ibyiza kurushaho dufatanyije.”

Uyu munsi wibanze ku gushimira umusanzu w’abasirikare, abapolisi n’abasivili boherezwa mu butumwa bw’amahoro mu myaka irenga 70 ishize, hanashimangirwa umusaruro wagutse w’ubufatanye mu guharanira kurema Isi y’uburinganire, yimakaza ubutabera kandi iramba.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 31, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE