Abasirikare 20 ba Turukiya baguye mu mpanuka y’indege

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 14
Image

Turukiya yemeje ko abasirikare bayo 20 bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye muri Georgia.

Ibyo byemejwe na Minisiteri y’Ingabo ya Turukiya yatangaje ko abantu bose uko ari 20 bari mu ndege ya gisirikare yo mu bwoko bwa C-130 baguye mu mpanuka yabereye muri Georgia hafi y’umupaka wayo na Azerbaïdjan.

Iyo Minisiteri yatangaje ibyo kuri uyu wa 12 Ugushyingo nyuma y’umunsi umwe indege ikoze impanuka ubwo yahagurukaga mu mujyi wa Ganja wo muri Azerbaïdjan.

Minisitiri w’Ingabo, Yasar Guler, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugaherekereshwa amafoto y’abo basirikare yavuze ko ari intwari zaguye ku rugamba.

Yavuze ko inzego z’iperereza muri Turukiya ku bufatanye na Georgia batangiye iperereza hasuzumwa ibisigazwa by’iyo ndege.

Iyo mpanuka, ikaba ari yo ihitanye abasirikare benshi kurusha izindi muri Turukiya kuva mu mwaka wa 2020.

Amashusho yatangajwe n’itangazamakuru rya Azerbaïdjan yagaragaje imyotsi myinshi mu kirere ndetse ibisigazwa by’indege bisandara hasi ku butaka.

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko ababajwe   n’iyo mpanuka, yihanganisha imiryango yabuze ababo.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Turukiya, Tom Barrack, na we yagaragaje ko igihugu cye kibabajwe n’iyo mpanuka mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yohereje ubutumwa bw’akababaro bugaragaza ko bifatanyije na Turukiya mu bihe bitoroshye.

Abasirikare 20 ba Turukiya baguye mu mpanuka y’indege
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 12, 2025
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE