Abashoramari bo muri Australia bakuruwe n’amahirwe ari mu Rwanda

U Rwanda rukomeje gukoresha umwanya rwabonye wo kuzenguruka ibice bitandukanye by’Isi rusobanurira abashoramari amahirwe y’ishoramari rufite mu nzego zitandukanye.
Abahabwa ibisobanuro ku mwihariko w’u Rwanda benshi ntibahwema kugaragaza amatsiko n’amashyushyu bafite yo gukorera ubucuruzi n’ishoramari.
Ku wa Mbere ni bwo Umuyobozi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Iterambere (RDB) Clare Akamanzi n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia Jean de Dieu Uwihanganye, batangiye ibirori byo ku muhanda (road show) byo kumenyekanisha amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari by’u Rwanda muri Australia.
Mu byiza by’u Rwanda bagaragaje hibanzwe ku kuba u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari rishingiye kuri siporo.
Banashimangiye kandi ko hari gahunda yo kwagura no kongera ingano y’ubucuruzi bikorwa hagati y’u Rwanda na Australia
Akamanzi na Amb. Uwihanganye banateguye inama yajyanye no gusangira ibya mugitondo n’ibyamamare 29 byabaye ibirangirire mu nzego zinyuranye za siporo, byabereye i Brisbane muri Queensland.
Muri iyo nama, baganiriye ku ngamba zafasha u Rwanda gukurura ibikorwa n’amarushanwa ya siporo bikomeye ku Isi, byagira uruhare mu kurushaho gushyigikira urugendo rwo guhinduka igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

Ubwo bukerarugendo buza bwiyongera ku bundi busanzwe bushingiye ku byiza nyaburanga binyuranye bigaragara mu bice byose by’Igihugu birimo Pariki z’Igihugu, Ibirunga, imisozi, ibice by’amateka n’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye.
Muri iyo nama hanaganiriwe ku mahirwe menshi y’ishoramari ari mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rwa siporo.
Hanyuma y’ibiganiro, Amb. Uwihanganye na Akamanzi basuye ikigo cyitwa AKN Organics gicuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byatunganyirijwe mu Rwanda i Brisbane harimo ifu y’imyumbati ya Kinazi, ikawa, ibicuruzwa by’uruganda Africa Improved Foods n’ibindi.
Bakiri aho banunguranye ibitekerezo ku buryo butandukanye bwakwifashishwa hakongerwa ingano y’ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.
Mu Gitondo cyo ku Cyumweru, na bwo Amb. Uwihanganye yakiriwe mu Kiganiro Hobe Australia kuri Radiyo EB FM ivugira kuri 98.1 4, aho yamaze igihe cy’isaha mu kiganiro cyari kigamije kugaragaza ibyiza by’u Rwanda.
Mu kiganiro, Amb. Uwihanganye yagarutse ku mahirwe y’ishoramari u Rwanda rufite ategereje abashoramari bo muri Australia n’ahandi ku Isi, kimwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga bifuza gushora imari mu byunguka.
Yasobanuye ko Guverinoma y’u Rwanda yoroheje urugendo rwo gutangiza ubucuruzi no gushora imari mu Rwanda.
Yijeje abashoramari ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi giha agaciro gakomeye buri muturage wese yaba Umunyarwanda n’umunyamahanga.
Umutekano no kubahiriza amategeko biri mu bituma abatangiza ubucuruzi bwabo mu gihugu bakora bisanzuye nta yandi mananiza bahura na yo.
Yashishikarije Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Australia kudacikwa n’ayo mahirwe atagira uko asa ari mu gihugu cyabo, abahamiriza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kubashyigikira mu buryo bwose.
