Abashoramari ba Israel bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa RDB

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko itsinda ry’abashoramari bo muri Israel bari mu Rwanda bagiranye ibiganiro n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda, RDB.

Ibiganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kamena, mu Mujyi wa Kigali, aho ibiganiro byibanze ku kumenya ahari amahirwe yo gushora imari no gukomeza ishoramari risanzweho ndetse no gukemura imbogamizi zishobora kuba zabaho.

Amb Einat abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, yagize ati: “Turashimira umuhate wa RDB mu gushyigikira iki gikorwa kandi dutegereje ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavugiwe muri iyi nama.”

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye agamije gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi harebwa uko ikoranabuhanga ryakomeza kwifashishwa mu iterambere ry’abaturage.

Imikoranire mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urwego rw’abikorera kugira ngo rushobore gutanga ibisubizo by’ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Israel. 

U Rwanda na Israel kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo igisirikare, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga n’uburezi.

Umubano w’u Rwanda na Israel watangiye kuva rwabona ubwigenge muri Nyakanga 1962, gusa wakomwe mu nkokora n’ingaruka z’intambara y’Abirayeli n’Abarabu mu 1973.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 6, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE