Abasaga 3000 baturutse mu bihugu 100 bateraniye i Kigali biga kuri VIH/SIDA 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Impuguke n’abashakashatsi ku ndwara ya Sida barenga 3 000 baturutse mu bihugu birenga 100 bateraniye i Kigali mu nama mpuzamahanga ivuga kuri Virusi itera SIDA (IAS2025), baraganira ku buryo bashobora guhangana na Virusi itera SIDA. 

Iyi nama iteranye nyuma y’aho hashize imyaka igera kuri itanu Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ko ihagaritse imikoranire yari ifitanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO). 

Janet Bhila waturutse muri Zimbabwe yibukije abitabiriye IAS2025 ko nubwo mbere y’uko habaho inkunga z’amahanga, imiryango irebana n’ubuzima ubwayo ari yo yatangaga ubufasha.

Akomeza agira ati: “Ariko muri iki gihe cy’ubukungu buhagaze nabi, ubufatanye n’ubwitange gusa ntibishobora gukomeza gufasha serivisi za Virusi itera Sida.

Ishoramari rirambye mu nzego z’imiryango ni ingenzi kugira ngo serivisi ziharirwe abantu babana na Virusi itera SIDA zikomeze kuboneka no kugira ireme.”

Dr. Mina Nakawuka, Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ushinzwe ubuvuzi bw’abantu bakuru babana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, avuga ko guhuza serivisi zita ku bantu babana na virusi itera SIDA bigitangwaho ibitekerezo bitandukanye mu bigo bimwe by’ubuzima by’umwihariko nk’aho Smile Foundation ikorera. 

Yakomoje ku kato gakorerwa ababana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, avuga ko muri Uganda kagabanyutse ku kigero gishimishije. 

Yagize ati: “Ibi tubona ari intambwe nziza igana aheza.”

Dr Ntombifikile Nokwethemba Mtshali, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ‘Shout It Now’ na Paul Postane, Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya SIDA muri Afurika y’Epfo, bavuze ko bishimiye kwitabira inama mpuzamahanga ivuga kuri Sida. 

Kuri bo basanga iyi nama ari igisubizo ku kurwanya Virusi itera SIDA. 

Bimwe kandi mu byaganiriweho n’abitabiriye inama mpuzamahanga ivuga kuri Virusi itera SIDA, harimo kongera gutekereza ku gukumira no kunoza uburyo burambye bwo kubona PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), umuti ufasha kwirinda SIDA, mu gihe inkunga zikomeje guhindagurika. 

Ubuyobozi bwa IAS bwavuze ko mu gihe inkunga zihindagurika, hari uburyo abantu bakomeza kuganira bakarebera hamwe uko bakwirinda SIDA n’uko babona serivisi z’ubwirinzi bukiza ubuzima nk’ikoreshwa rya PrEP.

Bugaragaza ko hirya no hino, hatangwa ibitekerezo n’ingamba mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku bijyanye no kugumana PrEP nk’igisubizo gihamye mu gukumira virusi itera Sida.

Nathan Ford, Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), we avuga ko guhuza serivisi ari igitekerezo kimaze imyaka myinshi kiri ku murongo w’ibiganiro.

Ati: “Ubu intego ikwiye kuba uburyo bugezweho bwo guhuza serivisi zinoze kandi bushingiye ku bukure bw’inzego z’ubuzima, butabangamira ireme rya serivisi zitangwa, bushingiye ku masomo yavuye mu bihugu ubwabyo, kugira ngo amabwiriza ya WHO ajye ashingira ku byagaragaye ko bikora neza.”

Biteganyijwe ko inama mpuzamahanga ivuga kuri Virusi itera SIDA, izarangira ku itariki 17 Nyakanga 2025.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE