Abarwayi b’Igituntu bagabanyutseho 42% mu Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’igituntu, Inzego z’ubuzima mu Rwanda zirishimira intambwe imaze guterwa mu guhashya iyo ndwara yangiza ibihaha ndetse igatwara n’ubuzima bw’abantu.
Imibare itangazwa n’Ibiro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, yerekana ko mu myaka 20 ishize abarwayi b’igituntu mu Rwanda bagabanyutse ku kigero cya 42%.
Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko ko indwara y’Igituntu yamenyekanye bwa mbere ku Isi mu kinyejana cya 19, ariko amateka yo akagaragaza ko yabayeho mu myaka ya mbere y’ivuka rya Yesu.
Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), rivuga ko iyo ndwara yahozeho mu Rwanda inahitana umubare munini w’abantu, ariko ikitiranywa n’amarozi kugeza mu mwaka wa 1954 ubwo ubuvuzi bwayo bwatangizwaga mu gihugu.
Ubuyobozi bwa RBC bushimangira ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gukumira no kurwanya iyo ndwara, aho ari rwo rufite imibare mike y’abarwayi mu Burasirazuba bw’Afurika.
Igituntu ni imwe mu ndwara zandura ziteza imfu nyinshi ku bayanduye nubwo ari ibibazo bishobora kwirindwa binyuze mu kwivuza hakiri kare ndetse no gufata imiti mu buryo bukwiriye.
Nubwo hariho izo ntambwe zimaze guterwa, RBC ivuga ko hakiriho imbogamizi. Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku buzima n’imibereho y’Abaturage (RDHS 2020), bugaragaza ko 60% by’abantu bagaragaje ibimenyetso by’Igituntu batigeze bajya kwa muganga, mu gihe 68% by’ababajijwe ari bo bafite amakuru ahagije kuri iyo ndwara.
Dr. Byiringiro Rusisiro, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Igituntu muri RBC, yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima irimo gutegura kuzengurukana abanyamakuru mu bice bitandukanye, mu kwigisha abaturage ingorane ziterwa n’indwara y’Igituntu hamwe n’uburyo bwo kuyikumira no kuyirwanya.
Ikindi yavuze ko Abajyanama bagera ku 60,000 bahawe amahugurwa kuri iyo ndwara bakaba bakomeje gukwiza amakuru no gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bamaze kwandura, mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwaranduye iyo ndwara bitarenze mu 2030.
Abibasirwa biganje mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere
OMS ivuga ko nubwo indwara y’Igituntu yibasira abantu bakuru bageze mu myaka yo gukora, ni indwara iboneka mu byiciro byose by’imyaka. Hejuru ya 80% by’abatahurwaho iyo ndwara baboneka mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.
Abantu banduye Virusi itera SIDA baba bafite ibyago byikubye inshuro 16 byo kwandura Igituntu kandi ibyo byago babisangiye n’abandi bantu bafite izindi ndwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri. Abantu batabona indyo yuzuye na bo baba bafite ibyago byikubye inshuro eshatu.
Mu mwaka wa 2021, abantu barenga miliyoni 2.2 babaruweho Igituntu cyongerewe umurego n’imirire mibi. Abantu banywa ibisindisha cyane hamwe n’itabi na bo baba bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.
Mu 2021 nanone, abantu bashya barenga 740,000 babonetseho indwara y’Igituntu ku Isi bikaba bivugwa ko byatewe n’uko banywa inzoga nyinshi, mu gihe abandi 690,000 babitewe no kunywa itabi.
Ibimenyetso by’abantu barwaye Igituntu birimo inkorora igeza ku byumweru bibiri cyangwa bikarenga, gukorora ugacira igikororwa kivanze n’amaraso, kuribwa mu gatuza, gucika intege, gutakaza ibilo, kugira umuriro mwinshi no kubira ibyuya byinshi mu ijoro, kubura ikiryi, gukonja cyane…
OMS yemeza ko Igituntu kiri mu ndwara 10 zitera imfu nyinshi ku Isi, kikaba ari na yo ndwara iyoboye izindi mu kwivugana abantu benshi bayanduye ari bwo bwa mbere. Gusa yongera kwibutsa abantu ko kwivuza hakiri kare no gufata imiti nk’uko yategetswe na muganga bigabanya ibyago byo guhitanwa n’iyo ndwara.