Abarokotse Jenoside bizeye ubutabera mu rubanza rwa Kabuga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Nyuma y’imyaka isaga 25 yari amaze yihisha ubutabera, Félicien Kabuga w’imyaka 87 byarangiye ageze imbere y’Urukiko rw’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Imanza z’Insigarira z’Inkiko (IRMCT), mu ishami riherereye i Lahaye mu Buholandi.

Guhera ku wa Kane no kuri uyu wa Gatanu ni bwo humviswe  ibisobanuro by’Ubushinjacyaha n’uruhade rwa Kabuga, bikaba biteganyijwe ko abatangabuhamya ndetse n’abagaragaza ibimenyetso simusiga ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu akurikiranyweho bazaba biteguye kubigaragaza guhera taliki 5 Ukwakira.

Biteganyijwe ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Kabuga bazatanga ubuhamya bw’ibyo yakoze, cyane ko inkunga yatanze yo kugura imihoro yo kwicisha Abatutsi ndetse na radiyo ya yashinze yifashishijwe nk’insakazamajwi mu kubahiga no gukwirakwizwa urwango, byagize uruhare ruremereye mu bwicanyi bwamaze iminsi 100 gusa bugahitana abasaga miliyoni.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuganye na France 24, bagaragaje ko bafitiye icyizere inzego z’ubutabera bw’Umuryango w’Abimbubye, bakaba bizeye ko bagiye kubona ubutabera bwari bwarabaye ingume ku bikorwa bya Kabuga mu myaka igera kuri 28 ishize.

Epaphrodite Nyiringondo, umwe muri bo wibuka ibyabereye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Bicaga Abatutsi aha hose, imirambo bayijugunyaga ahantu hose. Iyi nzu yubatswe na Kabuga kandi ni cyo cyari icyicaro gikuru cy’Ishyaka MRND. Interahamwe zazaga gutora intwaro zakoreshaga mu bwicanyi hano, zimwe ni na ho zabaga zikahava zigiye gukora ibyo bazitumye by’ubwicanyi.”

Kabuga yari umwe mu bagize Politiki y’Akazu, cyane ko yari yarashyingiye umuhungu w’imfura wa Perezida Juvenal Habyarimana, ndetse akaba yari na Sebukwe wa Minisitiri Augustin Ngirabatware wakatiwe imyaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo uganiriye n’abaturage b’i Mukarange aho Kabuga avuka, usanga ibyo bamuziho ari uko yari umucuruzi ukomeye kandi wagiraga impuhwe cyane, aho bamwe batunguwe no kumenya ko yateye inkunga ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe yabaga yiyoroshe uruhu rw’intama igihe cyose yazaga kubasura.

Gusa mu bari abaturanyi be bemeza ko bumvaga cyane Radiyo ya RTLM yashinze akanayitera inkunga ariko bo ngo ntibabaga bazi ko ari we uyihishe inyuma, cyane ko igihe cyose yazaga aje guhemba abamukoreraga mu cyayi, yasigaga akoresheje n’ibirori mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo ibikorwa bya Kabuga byatije umurindi ubwicanyi ndetse no gukwirakwiza urwango, ari na rwo rwatumye hicwa abantu benshi mu gihe gito gusa, kuko abaturage bashishikarizwaga kwicwa ndetse bakanoroherezwa kubona ibikoresho byatangwaga n’urwego rwahuzaga abashoramari bo mu gihugu Kabuga yari ayoboye.

Umushinjacyaha wa IRMCT Rashid S. Rashid, yagize ati: “Imyaka 28 ishize ibyo bibaye, uru rubanza rugamije kuryoza Kabuga Félicien  uruhare rugaragara n’urutagaragara yagize muri Jenoside. Kabuga ntiyari akeneye gufata imbunda cyangwa umupanga kuri bariyeri, ahubwo we yatanze intwaro ku bwinshi, atera inkunga imyitozo ya gisirikare yahabwaga Interahamwe kugira ngo zitegure gukoresha izo ntwaro.”

Yakomeje agira ati: “Ntiyari anakeneye gufata indangururamajwi ngo ahamagarire abantu kwica Abatutsi kuri radiyo, ahubwo yashinze radiyo ye, ayitera inkunga mu bikorwa byayo byo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuranga Abatutsi aho babaga bihishe mu Rwanda hose.”

Urubanza rubaye mu gihe mu mwaka wa 2020, abamwunganira mu by’amategeko bagaragaje ko nta cyaha na kimwe kimuhama mu byo ashinjwa, kandi ni kenshi banagerageje uko bashoboyengo bahagarike urwo rubanza ariko byarabananiye.

Abarokotse Jenoside barashimira IRMCT ku bufatanye uru rwego rukomeje kugirana na Leta y’u Rwanda mu kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) Egide Nkuranga, yasabye ko kabuga yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ati: “Kabuga yari umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, bisobanuye ko mu gihe cy’iburanishwa rye ashobora kugaragaza andi makuru yakwifashishwa no mu zindi manza za Jenoside. Hari abandi bacyidegembya mu bihugu bitanduukanye nko mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Buholandi no muri Afurika.”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda, yavuze ko byaba byiza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bose bageze imbere y’ubutabera nubwo hari bamwe bapfuye bataragera mu nkiko.

Biteganyijwe ko guhera mu cyumweru gitaha, urukiko rw’i Lahaye ruzakira abatangabuhamya barenga 50 muri uru rubanza bigaragara ko ruzamara amezi menshi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 30, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE