Abarokotse Jenoside bifuza ko hashyirwa ikimenyetso ku mugezi wa Giciye

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero bifuza ko hashyirwa ikimenyetso ku mugezi wa Giciye waroshywemo Abatutsi mu 1994.
Babigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kesho mu Murenge wa Muhanda ahashyinguwe inzirakarengane 2 517.
Insanganyamatsiko ijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igira iti: “KWIBUKA TWIYUBAKA.”
Igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mugezi wa Giciye wajugunywemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko kuri uwo mugezi hashyirwa ikimenyetso kidasibangana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Kesho.

Yagize ati: “Abatutsi bari bahahungiye bagabweho ibitero n’aba GP bari barinze Guverinoma y’Abatabazi yari yahungiye ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya. Undi mwihariko ni uko abari bahungiye kuri uyu musozi baroshywemo inzuki bazihunga bagatangirwa n’interahamwe n’imbwa zabahigaga mu mashyamba yari akikije uyu musozi.”
Abitabiriye iki gikorwa bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kesho banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane zazze uko zavutse.
Imbaga y’abitabiriye iki gikorwa bakurikiye ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Uwizeye Jean de Dieu wo muri Association Modeste et Innocent.
Yavuze ko abakoloni batarabiba amacakubiri Abanyarwanda bari bunze ubumwe bafite indangagaciro nyarwanda zishyira imbere ubumwe.

Yavuze ko ingengabitekerezo yabibanywe imbaraga nyinshi bikaba bisaba imbaraga nyinshi mu kuyirwanya no kuyirandura burundu.
Kanyeshuli warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya agira ati: “Bana bavutse nyuma ya Jenoside mumenye ko ibi tuvuga ari ukuri kuko twabibayemo.”
Yavuze uburyo abayobozi babibye amacakubiri mu Banyarwanda kugeza ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bana 21 bavukanye na we 16 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero Ntagisanimana Jean Claude yashimiye abarokotse ko bataheranywe n’agahinda agira ati: “Mugeze aheza mwiteza imbere, mukomere kandi mutwaze.”
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwatanze umusanzu mu kwandika igitabo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ngororero.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon Ntibitura Jean Bosco yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira ingabo zahagaritse Jenoside.
Yamaganiye kure abakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko mu Karere u Rwanda ruherereyemo ati: “Jenoside ntizongera kubaho ukundi kandi tugomba kurwanya twivuye inyuma uwahirahira ashaka guca Abanyarwanda mo ibice.”
Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutwari bagize mu kwiyubaka ubu bakaba babayeho neza.
Ati: “Mwirinze guheranwa n’agahinda kuko byari kuba ari ugutiza umurindi abakoze Jenoside bagahekura u Rwanda.”




MPANO Chretien says:
Mata 9, 2025 at 9:35 amMwarakoze babyeyi bacu🙠Mwirinze guheranwa n’agahinda kuko byari kuba ari ugutiza umurindi abakoze Jenoside bagahekura u Rwanda. Natwe abato tugomba kurwanya twivuye inyuma uwahirahira ashaka guca Abanyarwanda mo ibice.
Genocide ntizongera kubaho ukundi.