Abarinda Pariki n’abakora sirivisi z’umutekano mu mahugurwa ku gukoresha neza intwaro

Abarinda za Pariki n’abakora mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano batangiye gutyarizwa ubumenyi ku micungire y’intwaro nto zirimo imbunda n’amasasu.
Aya mahugurwa arimo gutangirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, yitezweho kuzafasha abarimo kuyahabwa gucunga neza intwaro no kwirinda ko zakoreshwa mu guhungabanya umutekano.
Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu itangaza ko ayo mahugurwa atangwa ku bakora ako kazi, mu rwego rwo kubarinda kuba bacunga nabi intwaro kuko iyo bazicunze nabi zishobora gukoreshwa mu guhungabanya umutekano.
Ni amahugurwa yeteguwe na Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya ritemewe muri Afurika y’Iburasirazuba n’Ihembe ry’Afurika.
Ibikorwa byo guhugura inzego zitandukanye ku gucunga neza intwaro birimo gukorwa mu kwezi k’ubukangurambaga ku gucanga neza intwaro muri Afurika hagajwe gucecekesha imbunda kuri uwo mugabane mu mwaka wa 2030.


