Abarimo Juma Jux bategerejwe i Kigali mu mikino isoza BAL 2024

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abarimo ibyamamare nka Jumma Jux w’umunyatanzaniya ndetse n’umuraperi wo muri Amerika Doe Boy bategerejwe mu Rwanda, aho bazaba bitabiriye umukino usoza imikino ya BAL 2024.

Jumma Jux azwi cyane kandi akunzwe muri Tanzania, aho byaje kurenga imbibi z’Igihugu cye ubwo yakoranaga indirimbo na Diamond Platinumz yitwa Enjoy imaze kuzuza miliyoni 79 z’abayirebye itaramara umwaka.

Ntabwo ari Jumma Jux uzagaragara gusa mu gusoza umukino usoza irushanwa rya BAL 2024, kuko n’umuraperi ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Doe Boy  azaba ari muri Kigali Arena kuri uwo munsi.

Doe Boy azwi cyane mu ndirimbo yakoranye n’abaraperi batandukanye zirimo iyitwa Most wanted yakoranye n’umuraperi Future, Way too long, Kardashians, Respectfully, Pre Skool n’izindi zitandukanye.

Biteganyijwe ko habonetse umwanya aba bombi bazasusurutsa abitabiriye umukino wa nyuma.

Imikino ya BAL ikomeje kurangwa n’ubudasa aho abahanzi batandukanye bagaragaye basusurutsa abitabiriye iyi imikino, ndetse urutonde rw’uko bagiye basimburana basusurutsa rwasohotse mbere gato y’uko itangira, aho kuri uyu wa 29 Gicurasi 2024 abari batahiwe mu gususurutsa barimo Kevin Kade ndetse na Ish Kevin.

Mu gihe kandi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ari mu bategerejwe bazataramira abazitabira umukino usoza BAL 2024 uzaba tariki 01 Kamena uzahuza Al ahly ly yo muri Libya na Petro de Luanda yo muri Angola. 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 30, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE