Abarimo Alexis Dusabe bashimiye Dove Hotel yatangiye gushyigikira abahanzi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Abahanzi barimo Alexis Dusabe, umunyabigwi mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’abakirisitu bakunda ibihangano baravuga imyato ubufatanye Dove Hotel yatangije ku bahanzi n’ibitaramo byabo.

Ubufatanye Dove Hotel yatangije bukubiye mu bice bibiri, aho bashora amafaranga afasha umuhanzi mu myiteguro n’imigendekere myiza y’igitaramo, ariko na we akabaha urubuga bacururizamo serivisi zabo ziganjemo ibiribwa n’ibinyobwa.

Ni gahunda iyo hoteli yatangiriye ku gitaramo ‘Unconditional Love Live Concert II’ cya Bosco Nshuti, cyabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025. 

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye Alexis Dusabe wacyitabiriye, yatangaje ko kubashyigikira mu buhanzi bwabo ari intambwe ikomeye yatewe n’iyi hoteli, bakaba banyuzwe n’uko beretswe ko bashyigikiwe.

Yagize ati: “Ni intambwe nziza cyane, kubera ko buriya iyo mu nda nta kirimo gutega amatwi biragora, ariko iyo ufashe ikawa, amazi cyangwa ikindi, bigenda neza. Ubutumwa bwiza mu mubiri muzima.”

Uyu muhanzi yashimiye ubuyobozi bwa Dove Hotel bwafashe icyemezo kizima cyo gushyigikira abahanzi n’ibitaramo bakora.

Uretse Alexis Dusabe, abitariye icyo gitaramo na bo bishimiye iyo gahunda, kubera ko byabafashije kubona ibinyobwa n’ibiribwa bya Hotel ku biciro byorohereza buri wese.

Umukundwa Grace uri mu bitabiriye icyo gitaramo, yabwiye Imvaho Nshya ko igitaramo cyarushijeho kumugendekera neza, kuko yakeneye icyayi akakibona hamwe n’ibiribwa byoroheje kandi bihendutse byamufashije kunezerwa anica isari.

Ati: “Ndishimye cyane, igitaramo cyangendekeye neza kuko uretse kuramya, nakunze icyayi cya Dove Hotel ukuntu kiryoshye kandi ku giciro cyiza gishobokeye buri wese.”

Umuyobozi wa Dove Investment Co. Ltd, Rutagengwa Philbert, avuga ko igitaramo bashyigikiye cyaberetse ko bari baratinze, ariko ko bateye intambwe idasubira inyuma mu gufatanya n’abahanzi gutegura ibitaramo.

Ati: “Twafashe umujyo wo gushyigikira ba rwiyemezamirimo bari ku musozi w’ubuhanzi, ni yo mpamvu twashoye muri iki gitaramo kugira ngo dushyigikire Bosco Nshuti mu migendekere myiza yacyo. Ni gahunda nshya ariko ni gahunda ikomeza, tuzanakorana n’abandi.”

Uyu muyobozi avuga ko batazibanda gusa ku gufatanya n’abahanzi baririmba Gospel kuko uwabagana wese bagasanga bahuje indangagaciro bakorana, ku buryo impande zombi zakungukira muri iyo mikoranire.

Uretse kuba abenshi bishimiye ibinyobwa byoroheje, icyayi n’ikawa bitegurwa na Dove Hotel, bahamya ko byihariye ku cyanga n’uburyohe, banagaragaje ko banejejwe no kuba iyo Hoteli yubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu yatangiye kwegera n’abandi bantu batabashaga kuhasohokera ishyira ibiciro aho buri wese yakwigondera. 

Ubuyobozi bwa Dove Hotel buvuga ko kuva bwatangira iyi gahunda bamaze kwakira ubusabe bw’abandi bahanzi bifuza gukorana na bo.

Bosco Nshuti yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Alexis Dusabe yanyuzwe na serivisi za Dove Hotel
Abitabiriye igitaramo Unconditional Love banyuzwe na Serivisi za Dove Hotel
Alexis Dusabe yishimiye kuba Dove Hotel yatangiye gukorana n’abahanzi mu gutegura ibitaramo avuga ko bibatera imbaraga
Mukundwa Grace avuga ko yanejejwe n’igiciro Dove Hotel yabahereyeho ibinyobwa n’ibiribwa kuko byatumye baryoherwa kurushaho
Umuyobozi wa Dove Hotel Rutagengwa Philbert, avuga ko imikoranire n’abahanzi izakomeza kandi nta kurobanura
Abakunzi ba Nshuti Bosco bishimiye kwidagadura bica n’isari
Mu biribwa byari bihari harimo na boroshete
Dove Hotel yatangiye gushyigikira ibitaramo by’abahanzi ikanagaburira ababyitabiriye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE