Abarerewe muri Heroes FC bahaye impano ubuyobozi bw’iyi kipe

Abakinnyi bazamukiye mu ikipe ya Heroes FC ibarizwa mu cyiciro cya kabiri bashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane taliki 29 Ukuboza 2022 mu Karere ka Bugesera aho cyabimburiwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Heroes FC aho yakinnye n’ikipe y’abakinnyi bazamukiye muri iyi kipe bakina mu cyiciro cya mbere barimo Mugisha Bonheur na Niyomugabo Claude (APR FC) birangira amakipe yombi anganyije ibitego 3-3.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho ubusabane ku bagize umuryango mugari wa Heroes FC, Niyomugabo Claude ukinira APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi” yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwa Heroes FC bwabafashije kugera aho bageze ubu ndetse banabasaba ko cyaba igikorwa ngarukamwaka.
Umuyobozi wa Heroes FC, Kanamugire Fidele yashimiye aba bakinnyi banyuze muri iyi kipe ababwira ko uyu mutima bagize wo kwibuka aho bavuye ari iby’agaciro maze abizeza ko azakomeza kubabera umubyeyi ndetse ko atazahwema kubagira inama mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri iki gikorwa ubuyobozi bwa Heroes FC bwatanze inkunga y’ubwisungane mu kwivuza ku miryango 165 itishoboye yo mu Murenge wa Mayange mu rwego rwo gusangira nabo iminsi mikuru isoza umwaka ahatanzwe inkunga ingana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwamahoro Roseline ushinzwe imari n’abakozi mu Murenge wa Mayange wari witabiriye iki gikorwa yashimiye ubuyobozi bwa Heroes FC ku ruhare rw’iterambere mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Mayange no mu Karere ka Bugesera muri rusange abasaba kubikomeza.
Abakinnyi bazamukiye muri Heroes FC bitabiriye iki gikorwa
Niyomugabo Claude (APR FC), Mugisha Boneur (APR FC), Uwiduhaye Aboubakar Said (APR FC), Kanamugire Roger (Rayon Sports), Munyeshyaka Gilbert (Musanze FC), Byiringiro Gilbert (APR FC), Ishimwe Patrick (Rayon Sports), Nduwayo Valeur (Musanze FC), Manzi Aimable (Musanze FC), Cyubahiro Costantin (Mukura), Twagirumukiza Clement (Mukura), Dushimima Olivier (Bugesera FC), Ntakirutimana Theotime (Bugesera FC), Nyarugabo Moise (AS Kigali), Iradukunda Ally (Bugesera FC ), Dusingizima Gilbert (AS Kigali), Uwimana Guilain (AS Kigali), Ngabonziza Guilain (APR FC), Mudacumura Jackison (Mukura), Murenzi Patrick (Mukura) na Twizerimana Onesme (Police FC).



