Abantu 11 baguye mu mpanuka y’indege muri Kenya
Ba mukerarugendo 10 b’Abanyaburayi n’Umunyakenya umwe baguye mu mpanuka y’indege nkuko ubuyobozi bwabitangaje.
Iyo ndege yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yavaga ahitwa Diani agace kari ku nkengero y’inyanja y’u Buhinde mu majyepfo ashyira u Burasirazuba, yerekeza ahitwa Kichwa Tembo mu burengerazuba nk’uko byemejwe n’ikigo cy’indege za gisivili, Kenya Civil Aviation Authority.
Kompanyi y’indege Mombasa Air Safari yatangaje ko indege yari itwaye Abanyahongiriya umunani, Abadage babiri, n’umupilote w’Umunyakenya bose bakaba barapfiriye muri iyo mpanuka.
Mombasa Air Safari yavuze ko ikihutirwa ari ugutanga ubufasha bwose bushoboka ku miryango yagize ibyago, mu gihe ibitangazamakuru byo muri Kenya byerekanye amafoto y’indege iri gushya n’ibisigazwa byayo byasakaye ahabereye impanuka.
Umuyobozi w’Intara ya Kwale, Stephen Orinde, yabwiye BBC ko indege yaguye mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Kwale, nyuma yo guhaguruka i Diani.
Yakomeje avuga ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka rigikomeje, ariko yongeyeho ko bishobora kuba byatewe n’ikirere kibi.
Muri Kanama nabwo indege y’Umuryango wita ku Buzima, Amref yaguye mu nkengero z’Umurwa Mukuru Nairobi, ihitana abantu batandatu abandi babiri barakomereka.
