Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bifatanyije n’abaturage ba Santrafurika mu muganda rusange

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU3 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika buzwi ku izina rya MINUSCA, mu magambo ahinnye y’igifaransa, rikorera mu mujyi wa Bangassou uherereye mu Ntara ya Mbomou, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’igihugu, bifatanyije n’abaturage baho mu gikorwa cy’umuganda rusange wabereye muri uwo Mujyi.

Uyu muganda wabereye mu gace kitwa 1er Arrondissement, kamwe mu Turere tugize Umujyi wa Bangassou, waranzwe n’ubufatanye hagati y’abapolisi  b’u Rwanda, abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bihugu bitandukanye, abaturage ndetse n’abagize inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu, mu gusukura irimbi rya Bangassou, hatemwa ibihuru n’ibiti birikikije no guharura ibyatsi bikikije umuhanda uva Bangassou werekeza Bangui.

Théophile Demba, Umuyobozi w’umujyi wa Bangassou (Mayor), yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku kazi k’indashyikirwa bakora ko kurinda ubuzima bw’abasivile, gukorana n’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu mu kurinda umutekano w’abaturage, n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’iterambere ry’abaturage.

Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Kayonga, uyobora itsinda RWAFPU3-3, yashimiye abaturage bitabiriye umuganda ku bushake n’imbaraga bagaragaje mu guharanira ubuzima bwiza.

Yagize ati: ʺKugira isuku dutunganya aho dutuye n’aho dukorera ni inshingano zacu twese kuko isuku ari isoko y’ubuzima. Ndashimira buri umwe wese waje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cyo gukora umuganda rusange, kuko bishimangira ubumwe, ari bwo shingiro ry’amahoro n’iterambere.”

Yabibukije ko umuganda ari umuyoboro mwiza wo gukorera hamwe no gukemura ibibazo hagati yabo bigatuma n’iterambere ry’aho batuye ndetse n’iry’igihugu muri rusange ryihuta, abasaba gukomeza kugira uwo umuco no kuwukangurira abandi kugira ngo bakomeze bature heza.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika mu mwaka wa 2014, aho kuri ubu rufite amatsinda 4 agizwe n’abarenga 640 bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 29, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE