Abaperezida bakomeje kugera mu Rwanda kwitabira irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)

Abaperezida bakomeje kugera mu Rwanda kwitabira irahira rya Perezida Kagame (Amafoto)

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bitandukanye ku Isi, bakomeje kugera mu Rwanda aho baje mu birori byo kurahira kwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bizaba ku Cyumweru tariki ya 11 Kamena 2024.

Abo banyacyubahiro batangiye kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Tariki ya 10 Kanama 2024.

Mu Bakuru b’Ibihugu bamaze kugera i Kigali mu Rwanda harimo Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit, Perezida wa Guinea Bissau, Gen. Umaro Sissoco Embalo, na Perezida Dr. Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

Hari kandi Minisitiri w’Intebe wa Senegal, Ousmane Sonko na we wamaze kugera mu Rwanda, ahagarariye Perezida Faye.

Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema, Visi Perezida wa Cote d’Ivoire Tiemoko Meyliet Koné, São Tomé na Principe haje Minisitiri w’Intebe Patrice Trovoada na Gen Mamadi Doumbouya Perezida wa Gineya.

Perezida wa Sudani y’Epfo, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Iburasirazuba (EAC), Salva Kiir Mayardit
Gen. Umaro Sissoco Embalo, Perezida wa Guinea Bissau
Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe
Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko 
Perezida wa Gabon, Brice Oligui Nguema  yashyitse i Kigali
Visi Perezida wa Cote d’Ivoire Tiemoko Meyliet Koné
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Principe Patrice Trovoad
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48