Abanyeshuri bo ku Nyundo bagaragaje ko ahazaza ari heza

Abanyeshuri bo ku Nyundo babinyujije mu ndirimbo ikomeza Abanyarwanda mu bihe barimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje ko ahazaza h’u Rwanda ari heza.
Ni ubutumwa banyujije mu ndirimbo baririmbye ku Cyumweru tariki 13 Mata 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyasorejwe ku i Rebero ku rwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe bizira kwitandukanya n’ibitekerezo bya Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri iyo ndirimbo abanyeshuri bo ku Nyundo bise ‘Humura Rwanda’ hari aho bagaragaje ko u Rwanda aho rwavuye ari ho habi, ariko ko ejo harwo ari heza.
Bagize bati: “Aho wavuye ni ho habi, wariraga udafite uguhoza, ejo hawe ni heza nubwo washavuye reka nguhumurize. Humura, humura, humura Rwanda, abawe ubu turiyubaka kandi dushyize hamwe.”
Bakomeje bakangurira urubyiruko rugenzi rwabo ko bakwiye gufata inzibutso nk’indorerwamo babonamo imbaraga zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Bati: “Rubyiruko Banyarwanda, imbaraga z’Igihugu cyatubyaye, duhagurukire rimwe dusenyere umugozi umwe nk’abana b’u Rwanda, twange irondamoko n’ingebitekerezo ya Jenoside, kuko indorerwamo ya byose ar’inzibutso zuzuye u Rwanda.”
Aba banyeshuri bakunze gufata mu mugongo no gukomeza Abarokotse Jenoside babinyujije mu ndirimbo zabo zitandukanye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye biba hirya no hino mu gihugu.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero haruhukiye Abanyapolitiki 21 barimo 9 bahashyinguwe ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.
