Abanyeshuri 202 999 bazindukiye mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza

Abanyeshuri 202 999 bazindukiye mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizami n’Ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko abanyeshuri 202 999 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ari bo  bazindukiye mu kizami cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2023/ 2024.

Abo banyeshuri basoza amashuri abanza 202 999 bagizwe n’ab’igitsina gabo 91 189 n’ab’igitsina gore 111 810 baturuka ku bigo 3 644 bakorerea ku masantere y’ibizami 1 118, Ibizami bikagenzurwa n’abarimu 12 302.

Kuri uyu wa Mbere mugitondo kuva saa tatu kugeza saa tanu barakora imibare naho nyuma ya saa sita bakore Social and Religious Studies, ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga bazakora SET n’Ikinyarwanda naho ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga bazakora Icyongereza.

Gutangiza ku mugaragaro ibizami bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 biratangizwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard kuri G.S Gisozi mu Karere ka Gasabo, ahakorera abanyeshuri 465 bagizwe n’abahungu  239 n’abakobwa  226.

Ni mu gihe umwaka ushize hakoze abanyeshuri 203 083 bari bagizwe n’ab’igitsina gabo 91 119 n’ab’igitsina gore 111 964, baturukaga mu bigo by’amashuri 3 644 bakoreye ku masantere y’ibizami 1 097.

Ibizami bya Leta bisoza uyu mwaka icyiciro cy’amashuri abanza biratangira kuri uyu wa 8 Nyakanga bizasoze ku itariki ya 10 Nyakanga 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14