Abanyarwandakazi bakomoje ku byo bungukiye ku Isoko Rusange ry’Afurika

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Abanyarwandakazi bakora ubucuruzi buto muri Kenya bashimye ko Isoko Rusange rw’Afurika (AfCFTA) ryabafunguriye amarembo y’ishoramari, bakiteza imbere bo n’imiryango yabo.

Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’Afurika (OAU) ryashinzwe mu 1963 rigamije guteza imbere ubumwe n’imikoranire hagati y’ibihugu by’Afurika.

Mu 2002, ryasimbuwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), wafashe inshingano zikomeye cyane mu kwihutisha ubukungu n’ihuriro ry’Akarere. Kimwe mu mishinga y’ingenzi ya AU ni Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Mu kwezi kwa Werurwe 2018, intumwa zaturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika zahuriye i Kigali mu Rwanda, zishyira umukono ku masezerano ya AfCFTA.

Ubucuruzi bushingiye kuri ayo masezerano bwatangiriye ku mugaragaro muri Mutarama 2021, bugamije kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, guteza imbere ubucuruzi ndetse no gushyigikira imikoranire n’Akarere hose.

Ni muri urwo rwego Malindi, umujyi wo ku mupaka wa Kenya, wahise uba ahantu heza bamwe mu banyarwandakazi bahisemo kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi.

Bavuga ko ubucuruzi bakora bukunzwe cyane ku buryo bubaha icyashara gikomeye.

Majyambere Clare ni umugore ucuruza imigati kandi ni urugero rugaragaza inyungu Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryagize ku bacuruzi bato bo muri Afurika.

Ati: “Nagiye mu rugendo saa sita z’ijoro, ngeze hano saa mbiri za mugitondo. Iyo ugeze ku mupaka wa Uganda, babanza kugusaka kugira ngo bamenye ibyo winjije biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi. Jyewe naje muri Kenya nyuze ku mupaka wa Busia.”

Yamaze igihe gito muri Kenya mbere yo guhitamo gutura by’igihe kirekire mu gace ka Taveta no kongera igihe cya viza ye.

Urugendo rwa Clare ntirwagoranye cyane; icyari gikenewemo gusa ni ibyangombwa, kandi amaze gukorera muri icyo gihugu nta ngorane zerekeye ibijyanye n’uko ari umunyamahanga cyangwa ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu yagize.

Yagize ati: “Twakoranye n’umukozi w’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka wadufashije gukurikiza inzira zikwiye, ndetse tunishyura umunyamategeko wadufashije kubona ibyangombwa. Uburyo twakiriwe n’uko badufashije, byatugiriye akamaro cyane hano muri Kenya.”

Clare yemera ko nubwo ubucuruzi bwe bumeze neza, nabwo bugira imbogamizi kuko agomba kubyuka kare cyane no kuryama atinze. Ibi bimusaba kubikora buri kwezi, ariko uko yisanisha n’abaturage ba Kenya.

Mu kwezi kumwe kugenda neza, yinjiza nibura ibihumbi mirongo itanu by’amashilingi ya Kenya, amafaranga yamufashije gutangira gutekereza ku kwagurira ibikorwa bye i Kilifi n’i Mazeras.

Yagize ati: “Bose bakorana natwe. Ntibagira ikibazo cy’uko tutari Abanyakenya. Ntibita ku kuba turi abimukira. Abanyakenya baturuka nko muri Meru baza kugura ibicuruzwa byacu, kandi nta n’umwe uragerageza kuturiganya.”

Uretse kuba Kenya itanga uburyo bwo gukora ubucuruzi, ni na ho yashakiye umugabo, ubu akaba ari umubyeyi w’umwana w’amezi ane.

Ati: “Sinari nzi kwibanda ku gushaka urukundo. Nashakaga gusa kwita ku muryango wanjye, ariko nisanze ngiye mu rukundo kandi narashatse!”

Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryafashije mu koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu bitandukanye, bigatuma Clare na Christine bashobora gutembera, gutura no gukora ubucuruzi nta nkomyi.

Clare ati: “Nagiye mu Rwanda ngaruka muri Kenya nta kibazo na kimwe. Nta muntu wigeze ambagamira. Umuntu yagombye kuba ashobora gusubira iwabo mu gihugu cye ku bushake, keretse ari umunyabyaha uhunga ubutabera!”

Yifuza ko umunsi umwe azubaka inzu ye bwite. Yahoraga atekereza kugira urugo rwiza kandi yihaye intego y’imyaka itatu yo kuba yarabigezeho.

Aba bagore bashishikariza abandi bagore bafite ubushobozi buke hirya no hino ku mugabane wa Afurika gukora cyane no gushaka amafaranga, kugira ngo bateza imbere imiryango yabo.

Clare ati: “Ubuzima bwanjye bwose nakoraga imirimo ikomeye igatwara ingufu nyinshi kugira ngo mbone imibereho. Sinigeze ngira akazi koroshye.

Sinishimira kwicara mu rugo ndya gusa, nta cyo nkora, ntegereje gutungwa gusa n’umugabo. Ibyo bigutera kuba umutwaro ku mugabo wawe no ku muryango wawe. Nk’umugore, ugomba guhora ukora cyane, ukihangana mu mwuga wawe kugira ngo utere imbere.

Hari abagore hano bafite akazi karushije aka kanjye kugorana. Bikorera imboga ku mitwe yabo batazi n’uzazigura, ariko bagakomeza guhatana.”

Christine Namukeshi yahisemo kwimukira muri Kenya, aho akomeje ubucuruzi bw’imboga i Malindi.

Ati: “Naje muri Kenya mu 2021. Naje gushaka umugabo. Namaze umwaka n’igice ndi umugore wo mu rugo. Nabyaye umwana wa mbere, hanyuma nyuma y’undi mwaka n’igice, ni bwo nahisemo gutangira kugurisha imboga.”

Ati: “Ubu njya ku isoko saa kumi n’imwe za mu gitondo n’umwana wanjye. Njya gufata imboga nkazizana ku isoko.”

Ati: “Mbere sinari nzi ibiciro. Ariko nasanzemo inshuti ku isoko zanyigishije uburyo bwo kubara ibiciro. Abandi Banyarwanda bakorera ku isoko na bo bamfasha cyane kwamamaza ubucuruzi bwanjye.”

Mu ibarura ry’abaturage rya 2019 muri Kenya, Leta yahaye indangamuntu Abanyarwanda 3 000 kugira ngo babashe kubona serivisi za Leta zitandukanye no kurushaho kwinjira mu buzima bw’igihugu.

Kugeza mu 2024, umubare w’abimukira bari muri Kenya wageze ku 774 370, bakomoka muri Somaliya, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Etiyopiya, na Burundi.

Ubumwe bw’ibihugu by’Afurika binyuze mu masezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) na bwo bwaragutse bugera ku bihugu 54 byayashyizeho umukono, muri 55 bigize Afurika, uretse Eritrea itarasinya.

Gufungura imipaka y’ibihugu by’Afurika birushaho kwagurira amarembo Abanyafurika yo gushakira ubuzima mu bindi bihugu
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE