Abanyarwanda bihagije mu biribwa bageze kuri 83%

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda bamaze kwihaza mu biribwa bageze kuri 83% kavuye kuri 79,2%.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa, u Rwanda ruzihiza tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO), ryemeje ko ibihugu byizihiza uwo munsi ku Isi buri tariki ya 16 Ukwakira buri mwaka. Icyakora, buri gihugu gihitamo igihe cyo kuwizihiza.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Ndabamenye Telesphore yavuze ko kuzamuka kuri icyo kigero byatewe nuko hashyizweho ingamba zo guteza imbere ubuhinzi birimo kuhira no guhinga ubutaka buhagije ndetse n’ubukangurambaga bwo gufasha abaturage kurya indyo yuzuye.

Yagize ati: “Twagiye dukora gahunda ziteza imbere ubuhinzi n’ubworozi zifite imbaraga ndetse Guverinoma y’u Rwanda ishyiramo ingengo y’imari kugira ngo abaturage bashobora kubura ibibatunga bihagije bagabanyuke.

Yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose nyuma yo kuva mu bibazo byatewe n’icyorezo cya COVID 19, aho abaturage babonye ibibatunga biyongereye.

Dr Ndabamenye ati: “Bavuye kuri 79,2% ariko ubu tukaba tugeze nibura mu baturage bihagije 83%.”

Yunzemo ati: “Ibyo ntibivuze ko umuturage wese aba anganya ibyo kurya n’undi. Icyo twita umutekano w’ibiribwa, nko kugira uturyo duke cyangwa se tudahagije, byavuye kuri 2% bigera ku 1%, naho abatabifite bihagije barya rimwe ku munsi ni 16% bavuye kuri 19%”.

Dr Mukantwali Christine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imirire muri FAO, Ishami ry’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye gusobanukirwa uko bakwihaza mu biribwa.

Ati: “Ubushakashatsi buheruka gukorwa bwerekana uko ibiryo biboneka bihagije. FAO igaragaza ko ubusanzwe umuntu akwiye kurya ibiryo by’amoko 12 atandukanye, harimo ibinyampeke, ibinyabijumba by’umweru, imboga n’imbuto za vitamine, inyama, amafi, amata n’ibyo kunywa (amazi).”

Yakomeje avuga ko buri munsi nibura muri ubwo bwoko abantu bakwiye kugira ibyo barya birimo ibinyampeke, inyama kandi bagashyiramo amavuta aringaniye.

Yavuze ko imiryango ingana na 5% yo mu Rwanda mu cyumweru ari iyo ubasha kubona inyama, amafi n’amata, ariko 95% ubu ntibabibona uko bikwiye muri icyo gihe.

Uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanyije mu ntego yo kugira ibiryo bihagije kugira ngo tugire ejo heza.”

MINAGRI ivuga ko Nyamagabe ari ko Karere kari inyuma mu kugira ibiribwa bihagije ari na ho hazizihirizwa umunsi mpuzamahanga w’ibirwa tariki ya 24 Ukwakira 2025.

MINAGRI ivuga ko mbere y’uko uwo munsi wizihizwa, hakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza abahinzi guhinga neza kugira ngo bazeze ibihagije basagurire amasoko.

Ku munsi w’ibiribwa ku Isi biteganyijwe ko hazabaho gushishikariza abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuko byagaragaye ko imbuto ari igihingwa cy’ingenzi bityo gikwiye guhabwa agaciro.

Hazibandwa ku mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo urubyiruko rugire umuco wo kubikurana.

Hazabaho kandi gutanga amatungo magufi, arimo inkoko, ingurube n’inkwavu kuko yoroha kuyorora akazafasha abaturage kubona intungamubiri.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita  ku biribwa  ku Isi (FAO) rivuga ko abaturage basaga miliyoni 700 badafite ibiribwa bihagije.

Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abaturage bagera kuri miliyoni 240 badafite ibiribwa bihagije.

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI Dr Ndabamenye Telesphore, yemeje ko Abanyarwanda 83% bihagije mu biribwa
Dr Mukantwali Christine ushinzwe agashami k’imirire muri FAO, ishami ry’u Rwanda yagaragaje ko abantu bakwiye kwihatira kurya indyo yuzuye
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE