Abanyarwanda batuye Montréal bizihije intsinzi ya Perezida Kagame

Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 Abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi n’inshuti zabo basaga 250 bahuriye mu Mujyi wa Montréal muri Canada, bizihiza intsinzi ya Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi, uherutse gutsindira ku majwi 99.18% mu matora y’Umukuru w’igihugu.
Abanyarwanda batuye mu mahanga batoye tariki 14 Nyakanga 2024 mu gihe abari mu gihugu batoye tariki 15 Nyakanga 2024.
Perezida w’Umuryango n’Abanyarwanda baba muri Canada (RCA), Alain Patrick Ndengera, yabwiye Imvaho Nshya ko Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Montréal bizihije intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, banibutswa ko gahunda za diyasipora zihura neza n’imikoranire myiza y’inzego zo mu Rwanda.
Yibukije Abanyamuryango ko hashyizweho ubwishingizi ku banyarwanda batuye Canada.
Ndengera avuga ko mu gihugu cya Canada hari Imijyi 15 ituwemo n’Abanyarwanda kandi bakagira aho bahurira.
Yakomeje agira ati: “No mu yindi Mijyi barimo gutegura ibirori nk’ibi kugira ngo twifatanye n’Abanyarwanda gukomeza gushimangira imiyoborere myiza y’Umukuru wacu twongeye gutora Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tukaba tumutezeho byinshi mu myaka Itanu iri imbere.”
Yavuze ko muri diyasipora hari ibintu bishimira bakora kandi bafatanyije n’igihugu cyabo bityo akaba ari yo mpamvu iyo bakenewe muri gahunda za Leta baritabira.
Perezida wa RCA Canada, Ndengera, yahamirije Imvaho Nshya ko ibirori byitabiriwe n’abantu barenga 250 batuye Montréal barimo abana, urubyiruko ndetse n’ababyeyi bari bakereye kwizihiza ibirori byo kubyina intsinzi y’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Jacques Rwirangira, Uhagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Montréal, yavuze ko intsinzi atari iya FPR-Inkotanyi gusa kuko ngo hari amashyaka agera ku Icyenda yose yari afatanyije n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gihe cyo kwamamaza Umukandida Perezida, Paul Kagame, ibyo bikagaragaza ko abantu bose bareba mu cyerekezo kimwe.
Yagize ati: “Ibyo ni ibintu bikomeye cyane kuko iyo bavuze ngo Umunyarwanda ku isonga, nitwe turi imbere, nitwe banyarwanda turi imbere muri gahunda ya Perezida Kagame. Aduhoza imbere niyo mpamvu natwe tumuhoza imbere.”
Nshuti Philippe, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Montréal, yibukije Abanyamuryango umushinga bafite wo kwiyubakira ikigo gihuza abantu (Centre communautaire).
Yavuze ko igihugu kidashobora kubaho kidafite umukuru wacyo. Ati: “Iyo bibashije kubaho kandi bikaba mu mahoro nkuko dusanzwe tubizi hirya no hino ku Isi ntabwo ari ko iteka bigenda, rero ni ikintu cyo kwishimira nk’umunyarwanda wese ko twitoreye Umukuru w’Igihugu mu mudendezo.”
Chairperson w’Umuryango muri Canada, David Nkurunziza, yashimiye abateguye ibirori byo kwizihiza intsinzi ku isonga Liliane Iradukunda, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (PMM) mu Muryango FPR-Inkotanyi mu gihugu cya Canada.














Amafoto: RCA-Canada