Abanyarwanda basabwe kurandura malariya yongeye kubura umutwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyasabye abaturage kongera gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa malariya kuko yongeye kwaduka kandi yibasira abantu benshi uhereye umwaka ushize wa 2024.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 25 Mata 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malariya ku Isi, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurandura malariya bihera kuri njye.”

Ku rwego rw’Igihugu uwo munsi wizihirijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera; kari ku isonga mu kurwaza malariya cyane mu gihugu.

Imibare ya RBC igaragaza ko muri Werurwe 2025 ako Karere kagize abarwayi ba malariya barenga ibihumbi 13, mu gihe umwaka ushize mu Rwanda habaruwe ibihumbi 800 bayirwaye igahitanamo abantu 80.

Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, yagaragaje ko u Rwanda rwugarijwe bityo ko hakenewe ubufatanye mu kuyirwanya kandi hari n’ingamba zo kuyirwanya.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane tugomba gukomeza kurwanya kuko byagiye bigaragaragara malariya ihangayikishije Isi n’Igihugu cyacu. Twafashe ingamba zitandukanye zo guhangana  kandi turabizi ko twese twifatanyije tuzayitsinda.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga 5 rwaragabanyije malariya ku kigero cya 90% ariko byongeye kuzamuka umwaka ushize.

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo bavuga ko basanzwe bazi ingamba zo kurwanya malariya ahubwo bagiye kwiminjiramo agafu bakongera kuzikurikiza.

Mukamusoni Venancie yagize ati: “Nyuma yo kubona ko twongeye kugarizwa tugiye gukaza ingamba; twongere kurara mu nzitiramibu, dusibe ibizenga by’amazi kandi twivuze ku gihe.”

Yankurije Marie Immacule avuga ko hashize nk’amezi arindwi arwaje malariya ariko kuva bakira bimeyeje ko batazongera kuyirwara ukundi kuko kuyirinda bishoboka.

Yagize ati: “Kwirinda malariya birashoboka kuko nyuma yo gukira twongeye kurara mu nzitiramibu tunakuraho ibihuru bikikije urugo ubu ntituzongera kurwara.”

Imibare igaragaza kandi ko ku Isi abarenga miliyoni 200 barwara malariya buri mwaka, kimwe cya kabiri cya miliyoni cy’abahitanwa na yo bakaba ari abana.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE