Abanyarwanda baba muri Suwede bibukijwe agaciro ko kwibuka

“Kuki Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994? Tubikora kugira ngo dusubize icyubahiro n’ubumuntu inzirakarengane zambuwe ubwo zicwaga urw’agashinyaguro. Twibuka kugira ngo dufatanye komorana ibikomere…”
Ayo ni amagambo agize ubutumwa bwa Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) muri Suwede Kanamugire Josine, yagejeje ku Banyarwanda baba muri icyo Gihugu bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bwari bugamije kongera gukangurira Abanyarwanda kuzirikana impamvu buri mwaka u Rwanda n’Isi yose bifatanya mu kwibuka abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Suède, Stockholm taliki 8 Mata 2023, wateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Ibuka-Suède, Ambasade y’u Rwanda mu bihugu biherereye mu Majyaruguru y’u Burayi ndetse na Diaspora Nyarwanda muri icyo gihugu.
Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka, bakomereza mu biganiro. Kanamugire Josine yashimiye cyane uwo muhango, avuga kandi ko Kwibuka bigamije kugaragaza no kuvuga amateka nyakuri, kugira ngo abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, badahabwa umwanya wo kugoreka ukuri.
Kanamugire yavuze kandi ko Kwibuka bigamije kuburira Isi, mu gihe haba hari ahandi hagaragara ibimenyetso bya Jenoside.
Ati: “Twibuka kugira ngo tubashe kuburira Isi mu gihe tubonye ibimenyetso bya Jenoside, haba mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Nk’uburyo Abanyamulenge bakomeje gufatwa, bakamburwa ubumuntu nk’uko natwe byatubayeho.”
Yasoje avuga ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bigamije gutuma nta gisekuru cy’uyu munsi n’ibihe bizaza, kizabaho gihigwa cyangwa ngo gihohoterwe nk’uko byagenze mu myaka 29 ishize mu Rwanda.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka muri Suède, biganjemo urubyiruko rwasobanuriwe amateka asharira ababyeyi babo banyuzemo, biciye mu biganiro ndetse n’ubuhamya bwahatangiwe.
Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi Dr Diane Gashumba, yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda bose abibutsa ko badakwiye guheranwa n’agahinda cyangwa kwiheba kuko imbere ari heza.



