Abanyarwanda baba muri Kenya basabwe gusigasira indangagaciro z’ubutwari 

Abanyarwanda baba muri Kenya basabwe gusigasira indangagaciro z’ubutwari 

Abanyarwanda batuye muri Kenya bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza  Umunsi w’Intwari mu birori byabereye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Murwa Mukuru Nairobi, basabwa kwimakaza indangagaciro z’ubutwari. 

Ibyo birori byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, byari umwanya mwiza w’ababyitabiriye wo kumenya amahirwe no gusubiza amaso inyuma bakareba umurage n’indangagaciro barazwe n’Intwari z’u Rwanda no kureba uburyo byashyirwa mu bikorwa bya buri munsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya Martin Ngoga, yasabye Abanyarwanda batuye muri Kenya kwimakaza indangagaciro z’Intwari bakora cyane, bafata ibyemezo bizima, barwanya akarengane, kandi bagashyira hamwe.

Yasobanuye ko kuba Intwari bitarangiranye n’ibihe byahise ahubwo bigomba gukomeza kuba inshingano ya buri Munyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Kenya bahaww impanuro zo kwigira ku Ntwari

Yagize ati: “Gukora ibikorwa by’ubutwari  ntibisaba gukora ibitangaza ahubwo bisobanuye gukora ibiciye mu mucyo mu bihe bikomeye, kurwanira ukuri, kurwanya akarengane, gushyira imbere inyungu rusange kurusha iz’umuntu ku giti cye, no gukunda Igihugu mu buryo bwuzuye.”

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda inkingi z’iterambere”, Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko bisobanuye ko buri umwe afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu haba mu buyobozi, ishoramari, uburezi n’ibindi bikorwa.

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yashyize imbere Ubumwe, gukunda Igihugu, gukora cyane no kwitanga, aboneraho gusaba abantu gukomeza uwo mujyo bimakaza iyo ndagagaciro y’ubutwari.

Ambasaderi Ngoga yavuze ko nubwo u Rwanda rwageze ku iterambere rikomeye mu myaka mirongo itatu ishize, abantu bose bakomeza gushyira hamwe mu kurwanya ibibazo biriho ndetse no gukomeza kubungabunga umurage w’Intwari.

Ati: “Ni inshingano ya buri wese, abato n’abakuru, guhangana n’ibibazo duhura nabyo, guhagarara ku kuri, no gukomeza kubaka igihugu cyacu birenze ibyo abandi bashobora kuba batwizeho.”

Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31, mu Rwanda wizihijwe  tariki ya 1 Gashyantare 2025, aho witabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jannete Kagame n’abandi bayozi mu nzego zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43