Abanyarwanda 26 batahutse bavuye muri Mozambique

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ukuboza 2022, Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko hakiriwe Abanyarwanda 26 bagizwe n’imiryango 14 batahutse bavuye mu gihugu cya Mozambique.

Abo Banyarwanda bavuze ko bishimiye kugaruka mu Rwanda, bavuga ko biteguye gufatanya n’abandi kubaka Igihugu.

Abo Banyarwanda batahutse mu gihe umubano w’u Rwanda na Mozambique ukomeje gusagamba, nyuma y’aho ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe 

U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri kiriya gihugu guhera muri Nyakanga 2021. 

Bagiyeyo ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo gufasha Mozambique guhangana n’ibyo byihebe byatangiye kuyiyogoza mu mwaka wa 2017.

Aho ubutabazi bw’u Rwanda bugereye muri iyo Ntara, ibintu byahindutse mu gihe gito, kuko ibyihebe byahise birukanwa mu birindiro by’aho byari byarigaruriye  mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu ntangiro z’uyu mwaka u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Mozambique agamije kurwanya iterabwoba, aho kuri ubu ibihugu byombi bikorana binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 29, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Kaje jean says:
Ukuboza 30, 2022 at 6:42 am

Nonese Claude umutwe winkuru yawe uhuriyehe nibyo wanditse? Noneho abo banyarwanda Ni ibyihebe byatahutse? Nukuvuga ngo iyo myaka yose umaze mu itangazamakuru uyimaze uvuga ubusa?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE