Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kurinda ibyagezweho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali basabwe kurinda ibyagezweho.
Byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi kuri iki Cyumweru taliki 12 Gashyantare 2023, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ubonye izuba.
Bushayija Yassin, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanyinya, yabwiye Imvaho Nshya ko hari ibyo bishimira bimaze kugerwaho n’abanyamuryango.
Mu kiganiro Bushayija yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko hatanzwe inguzanyo miliyoni zisaga enye mu Murenge wa Kanyinya zifasha abanyamuryango.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashoboye kwizigamira miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya EjoHeza .
Muri gahunda ya Girinka, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bashoboye kugabira abatishoboye inka 49. Ingo 1,100 mu Murenge wa Kanyinya zifite amashanyarazi.
Abaturage bavoma amazi meza bageze kuri 87% biturutse ku ruganda rwa Nzove ruri mu Murenge wa Kanyinya bityo abanyamuryango bakaba basabwe kubungabunga ibikorwa remezo.
Umurenge wa Kanyinya ni Umurenge weza ibiribwa bitandukanye, ukaba uhahirana n’Umurenge wa Jali wo mu Karere ka Gasabo hakoreshejwe ikiraro cyo mu kirere.
Bushayija, Chairman wa FPR Inkotanyi, yagize ati: “Imboga nyinshi zigemurwa mu Mujyi wa Kigali ziva mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya. Ikindi twishimira ni uko mu Nzove hari amadepo (ububiko) y’imyaka by’umwihariko imbuto. Kugeza ubu twasaruye Toni 70 z’ikawa na Toni 35 z’ibirayi. Ibi bivuze ko hari imbaraga dushyira mu kugaburira Abanyarwanda. Aha ni ho duhera dusaba abanyamuryango kurinda ibyagezweho”.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batangije gahunda bise ‘Menya icyo kibondo, Ukirinde igwingira’ hagamijwe kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Abantu bafite ubumuga bw’ingingo, abanyamuryango bashoboye kubabonera inyunganirangingo kugira ngo bave mu bwigunge no kugira icyo bakwikorera.

Bashoboye kugaburira abana ku ishuri. Abana mu myaka bigamo, bose bafatira amafunguro ku ishuri.
Abana 130 bari barataye ishuri kubera kubura ibikoresho by’ishuri, bagaruwe mu ishuri kandi bahabwa ibisabwa byose kugira ngo babe bari mu ishuri.
Hatangijwe gahunda yiswe ‘Umuryango mwiza, ishema ryanjye’ bituma basezeranya imiryango 150 yabanaga bitemewe n’amategeko.
Umugoroba w’umuryango uba mu cyumweru cya Gatatu cy’ukwezi, abanyamuryango baganira ku bibazo bitandukanye bigaragara mu muryango, ibyo bigatuma umuryango urushaho gutekana.
Hamaze kwakirwa indahiro z’abanyamuryango bashya basaga 500.
Bateje imbere ikoranabuhanga aho abanyamuryango 90% biyandikishije mu intore Solution.
Inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanyinya zivuga ko abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bageze ku 100%.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye imiryango itishoboye
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye imiryango itishoboye, harimo kuyisasira no kuyigabira inka.
Nyiramana Hyacenthe utuye ku Mubuga avuga ko yishimiye uburyo yasasiwe akaba atandukanye n’ikibazo cy’umugogo yari afite.
Yagize ati “Ndashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bansasiye ubu nkaba ngiye kuryama kuri matora nziza. Umugabo wanjye dufitanye imbyaro icyenda n’abuzukuru icumi urumva ko dusazanye. Twari dusanzwe dufite matora ariko ari gatoya kuko nari narayiguze ibihumbi 15. Ubu nta kibazo cy’umugongo tuzongera kugira”.
Mukarwego Immaculée na we utuye mu Kagari ka Nyamweru, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye ibyo FPR Inkotanyi yamukoreye.
Ahamya ko yamworoje inka n’ubu ikaba yamuremeye.
Ati “FPR ndayikunda cyane nubwo nshaje kuko yatugiriye neza, impa n’inka ahubwo! Ni cyo gituma nkifite n’akaboko kameze neza gakeye”.




