Abanyamakuru baributswa kwirinda icyahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwibukije abanyamakuru ko bagomba gukora kinyamwuga bakirinda icyo ari cyo cyose cyahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Insanganyamatsiko ni “Twibuke Twiyubaka”.
Ni itangazo rigenewe abanyamakuru muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel.
Rigira riti: “Mu gihe twibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Rwanda Media Commission, RMC, iributsa abanyamakuru ko bakwiye gukora kinyamwuga, birinda icyo ari cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
By’umwihariko, RMC irasaba ibitangazamakuru gukoresha inyito zikwiye, utazizi cyangwa ukekeranya akabaza bagenzi be cyangwa MINUBUMWE.
Rikomeza rigira riti: “Ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi (internet), hamwe n’abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye nk’uburyo bwo gusakaza amakuru, turabibutsa kugira ubushishozi mu kugenzura no kurekura ibitekerezo (comments) bitangwa ku nkuru batangaje hirindwa imvugo z’urwango, amacakubiri n’izikomeretsa.
RMC iboneyeho kandi gusaba inzego zifite mu nshingano gutegura ibikorwa byo kwibuka, korohereza ibitangazamakuru kubona amakuru muri iki gihe cyo Kwibuka”.