Abanyakigali bahawe mwanya wo kugaragaza ibibazo byatinze gukemurwa

  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye guha Abanyakigali amahirwe yo kugaragaza ibibazo byatinze gukemurwa, mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kiri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guca akarengane aho zimwe mu nzego zirimo n’Urwego rw’Umuvunyi zisanga abaturage mu Mirenge aho batuye zikaganira nabo imbonankubone bakazigezaho ibibazo bafite babona ko birimo akarengane bitewe ahanini no gutinda gukemurwa n’inzego bireba.

Nyuma yo kuva mu tundi Turere, ubu Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye ubu bukangurambaga mu Mujyi wa Kigali, aho Akarere ka Nyarugenge  mu Mirenge yose ikagize ari yo Gitega, Kanyinya, Kigali, Kimisagara, Mageragere, Muhima, Nyakabanda, Nyamirambo, Nyarugenge, Rwezamenyo.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, atangiza ubu bukangurambaga yashimiye Inzego z’ubuyobozi mu Nzego z’ibanze ku bufasha baha abaturage bayobora.

Yavuze ko ubu bukangurambaga ari umwanya mwiza wo gukomeza kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko ndetse no kwakira ibibazo inzego bireba zaba zaratinze gusubiza.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye rusanganywe n’Akarere kuko ubu bukangurambaga buba ari umwanya mwiza wo kwegera abaturage.

Akarere ka Nyarugenge gasanganywe gahunda nk’iyi yo kwakira ibibazo by’abaturage yiyongera ku Nteko z’abaturage ariko iyi gahunda y’Umuvunyi na yo yaje yunganira ibyo bikorwa by’Akarere kugira ngo hatagira umuturage usigara inyuma mu gukemurirwa ibibazo yaba afite.

Mu Karere ka Nyarugenge iyi gahunda yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare ikazarangira ku wa Gatanu tariki 01 Werurwe 2024, ubwo hazaba hasuzumwa ishusho rusange y’ibibazo byose bizaba byarakiriwe muri ubu bukangurambaga.

Mu bibazo byakiriwe harimo ibijyanye n’ubutaka, izungura ku mitungo, ibibazo bijyanye n’imanza mu nkiko, n’ibindi.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine
Umuyobozi Nshingwabikorwa y’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmanuel
  • Imvaho Nshya
  • Gashyantare 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE