Abantu 5 bakize icyorezo cya Marburg nta wapfuye

Abantu 5 bakize icyorezo cya Marburg nta wapfuye
Artistic impression of the Marburg Virus. Marburg Virus, Infectious Disease, Contamination, Epidemic, pathogen, tubular RNA (ribonucleic acid)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 5 bari baranduye Virusi y’icyorezo cya Marburg bakize, nta wapfuye naho abakirimo kuvurwa ni 21.

Abanduye ni 37, hafashwe ibipimo 1009.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, na we ku rukuta rwe rwa X yahamije ayo makuru anashimira abita kuri abo barwayi.

Yagize ati: “Uyu munsi hakize batanu. Ejo bazataha kandi bameze neza. Dufate uyu mwanya dushimire ababavuye.”

Abaturarwanda bakangurirwa gukomeza ingamba zo gukumira icyo cyorezo by’umwihariko barangwa n’isuku.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14