Abantu bane cyangwa batanu bandura Indwara ya Mpox mu Rwanda buri cyumweru- RBC

Abantu bane cyangwa batanu bandura Indwara ya Mpox mu Rwanda buri cyumweru- RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko buri cyumweru abantu bari hagati ya 4-5 bandura indwara ya Mpox, abarenga 95% bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina. 

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Edson Rwagasore, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri RTV kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukuboza 2024.

Yavuze ko ikigaragara ari uko ubu imibare ya Mpox isa naho iri kuzamuka ugereranyije nuko byari bimeze mbere, ari mu Rwanda ari no mu bindi bihugu by’abaturanyi.

Ati: “Buri cyumweru ntitubura abarwayi bari hagati ya 4-5 dusuzuma tugasanga yuko bafite uburwayi. Muri abo barwayi turi kubona, abenshi   dusanga abarenga 95% ari abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”

Dr Rwagasore yakomeje asobanura ko n’ubwo icyorezo cya Marburg ubu cyarangiye burundu cyaje gisanga hari ikindi cy’ubushita bw’inkende (Mpox), bitabujije ko byose bikomeza kurwanywa.

Yagize ati: “Ikigaragara ni uko icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi dufite mu gihugu ni uko bigaragara ko twagitsinze. Ndabivuga nshimangiye kubera yuko mu bipimo byinshi dufata mu bitaro ahantu hatandukanye dusanga nta murwayi.”

Yongeyeho ati: “Ikindi ni uko mu bantu bagiye bahura n’abarwayi twari dufite abarenga 1700 bose, nyuma yaho twarabakurikiranye nta n’umwe wagize ibimenyetso, biduha icyizere ko habura iminsi ibarirwa ku ntoki kuko mu minsi 10 iri imbere OMS izatangaza ko ikibazo cya Marburg cyarangiye burundu mu gihugu.”

Yabvuze kandi ko ibi byorezo bisiga amasomo, ariko ko u Rwanda rwiteguye neza rufite ingamaba zo guhangana n’ibyorezo.

Ati: “Kuba abantu benshi bakira bigaragaza ko igihugu cyari kiteguye cyane cyane  ku masomo  twigiye mu gihe cya Covid-19, aho twagiye twubaka ubushobozi mu kuvura, twubaka ubushobozi ku mavuriro byaduhaye ubushobozi mu gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Marburg ku buryo byatumye abenshi bavuwe barakize.”

Icyorezo cya Mpox cyagaragaye mu Rwanda ku itariki ya 27 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Edson Rwagasore
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14