Isiraheli yishe abantu 30 bari bategerereje imfashanyo muri Gaza

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Gaza yatangaje ko nibura abantu 30 bishwe barashwe n’ingabo za Isiraheli aho bari bategerereje imfashanyo mu Majyaruguru ya Gaza.
Umuvugizi w’iyo Minisiteri yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ko abandi bagera kuri 300 bakomerekejwe n’amasasu ariko Isiraheli yatangaje ko ibyo bikorwa bigiye gukurikirwanwa kuko itari izi ko hari abahasize ubuzima.
Ingabo za Isiraheli zavuze ko zarashe amasasu yo kuburira nyuma y’uko abaturage ba Gaza bari birundiye hafi y’amakamyo atwaye inkunga yari mu bilometero 3 uvuye ku mupaka wa Zikim, ariko zongeraho ko nta makuru y’abahitanywe n’ayo masasu bari bafite.
Nubwo Minisiteri y’Ubutabazi yavuze ko hapfuye abantu 30 ariko Mohammed Abu Salmiya, Umuyobozi w’ibitaro bya al-Shifa byo muri Gaza yabwiye AFP ko bakiriye imirambo 35 nyuma y’icyo gitero.
Nyuma yaho ibyo bitaro byatangaje ko nibura Abanyapalesitina 48 ari bo bishwe, abandi 300 bagakomereka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu ryatangaje ko kuva mu mpera za Gicurasi, abarenga 1 000 b’Abanyapalesitina bari bagiye gufata imfashanyo bamaze kwicwa n’ingabo za Isiraheli.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yatangaje ko kuva intambara hagati ya Isiraheli na Hamas yatangira mu 2023, abarenga 150 bamaze gupfa bazize imirire mibi, barimo abana 89.
Ibyo bitangajwe mu gihe Ibigo by’Ubutabazi muri Gaza biherutse gutanga impuruza bivuga ko ibyo kurya byafashaga abana kubarinda imirire mibi biri mu marembera kandi ko bashobora kugarizwa n’inzara ikabije kubera amabwiriza akakaye ya Isiraheli yo gukumira amakamyo agemura imfashanyo.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres na we aherutse gutangaza ko inkunga zose z’ibanze zirimo ibyo kurya, imiti, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi by’ibanze bigomba kugera muri Gaza nta kirogoya ndetse biteganyijwe ko intumwa idasanzwe ya Amerika, Steve Witkoff, izasura Isiraheli kugira ngo baganire ku kibazo cy’ubutabazi muri Gaza.
Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza itangaza ko kuva ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli byatangira mu Ukwakira 2023, AbanyapalesItina barenga 60 000 bamaze kwicwa, barimo abana 18 592 n’abagore 9 782.
