Abantu 14 bishwe n’ubushyuhe bwinshi mu mutambagiro wa Islam

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abategetsi bemeje ko Abanya-Jordan nibura 14 bapfiriye mu mutambagiro wa kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite (Saudi Arabia) kubera ubushyuhe bwinshi.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jordan yavuze ko abaturage bayo 14 bapfuye “nyuma yo kugira ubushyuhe bwo mu mubiri buri hejuru ya dogere 40 oC biturutse ku bushyuhe bukabije”, abandi 17 batangajwe ko baburiwe irengero.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko umuryango w’ubutabazi wo muri Iran wa Croissant-Rouge wemeje ko Abanya-Iran batanu bari bari mu mutambagiro na bo bapfuye, ariko ntiwasobanuye uburyo bapfuye.

Abategetsi bo muri Jordan (Jordanie) bavuze ko hakomeje gushakishwa ababuriwe irengero.

Mu itangazo rya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Jordan yavuze ko irimo gukorana n’abategetsi bo muri Arabie Saoudite ku buryo bwo gushyingura bijyanye n’ibyifuzo by’imiryango yabo.

Hajj ni rimwe mu materaniro manini cyane ku Isi. Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko abantu barenga miliyoni 1.8 ari bo bari mu mutambagiro w’uyu mwaka.

Uyu mutambagiro ufite amateka yo kubamo ibyago bihitana ubuzima bw’abantu, harimo nko gupfira mu mibyigano no mu miriro yibasira amahema.

Mu gihe gishize, ingorane nyinshi zikomeye ziterwa n’ubushyuhe bwinshi.

Mu cyumweru gishize, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 46 (46 oC), bituma imihango myinshi ikorerwa hanze, n’iy’abantu bagenda n’amaguru, igorana cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Ayman Ghulam, umukuru w’ikigo cy’iteganyagihe cya Arabie Saoudite, aherutse kuburira abantu ati: “Ikirere cyitezwe muri Hajj y’uyu mwaka kizabamo inyongera rusange y’ubushyuhe ya dogere [Celsius] ziri hagati ya 1.5 na 2 hejuru y’ubushyuhe busanzwe i Mecca n’i Medina.”

Iyo mijyi ibiri ni yo zingiro ry’ibikorwa by’umutambagiro w’iminsi itanu wa Hajj.

Ikigo cy’ubuvuzi kiri hafi y’umusozi wa Arafat cyakiriye abantu 225 bagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi mu mubiri, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite.

Neron Khan, Umunya-Canada w’umugore uri muri uwo mutambagiro, yabwiye AFP ati: “Biragoranye cyane ku mubiri, ariko birimo imbaraga nyinshi za roho [z’umwuka].”

Khan yongeyeho ko mu mihango imwe n’imwe, yagize ikibazo cy’umunaniro ukabije utewe n’ubushyuhe.

Uyu mutambagiro uzarangira ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Abategetsi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ubushyuhe, bashyizeho uduce twinshi aho ubushyuhe bugenzurirwa.

Utwo duce dutangirwamo amazi, tukanatangirwamo n’inama ku bari mu mutambagiro ku buryo bwo kwirinda izuba.

Minisiteri y’ubuzima ya Arabie Saoudite yanasohoye itangazo ryo kugira inama abari mu mutambagiro, ibasaba kunywa amazi menshi no kwirinda kujya hanze mu masaha y’umunsi arimo ubushyuhe bwinshi cyane, yo hagati ya saa yine z’amanywa (10:00) na saa kumi z’umugoroba (16:00).

Mu mwaka ushize, abantu nibura 240 barapfuye. Mu mwaka wa 2015, ibyago bya mbere bibi cyane byabayeho muri Hajj, ni umubyigano wapfiriyemo abantu barenga 2,000.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE