Abana bahawe umwihariko mu gitaramo cya Chorale de Kigali

Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwatangaje ko mu gitaramo cyo kwizihiza Noheri bateganya gukorera Abanyarwanda bazirikanye abana.
Iyi Korali isanzwe ikora ibitaramo mu mpera z’umwaka byo gufasha abakunzi babo kurushaho kuryoherwa n’ibiruhuko by’iminsi mikuru, mu kiganiro ubuyobozi bwayo bwagiranye n’itangazamkuru kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024 bwavuze ko kuri iyi nshuro abana bazirikanywe.
Umuyobozi wungirije wa Chorale de Kigali Bigango Valentin yavuze ko abana bazazirikanwa kuko igitaramo gishingiye ku muryango.
Yagize ati: “Abantu benshi bazazana n’abana kandi igitaramo ubwacyo gishingiye ku muryango, ntiwavuga umuryango ngo usige abana, tugira korali y’abana, izaririmbira abana bagenzi babo, hanyuma banabaganirize, kuko Noheli ni umunsi mukuru wabo. “
Uyu muyobozi avuga ko muri uyu mwaka basabye abakunzi babo guhitamo indirimbo bazabaririmbira, barabikora, ku buryo kugeza ubu nibura 70% by’indirimbo zizaririmbwa mu gitaramo ari abakunzi babo bazihisemo kugira ngo bazarusheho kuryoherwa.
Bigango avuga ko uretse gukora igitaramo abantu bakizihirwa ariko umuhamagaro wabo ari no gukora ibikorwa bigira inyungu ku muryango, ari nabyo banyuza mu nzira yo gukora igitaramo.
Ati: “Ubundi kamere yacu nka Chorale de Kigali, ni ugukora ibikorwa bifitiye inyungu umuryango, kuko umurimo dukora ntituwuhemberwa kandi ufasha imitima.”
Yongeraho ati: “Noneho muri uwo murimo dukenera imbaraga z’amaboko, kuko muri ibyo bitaramo dukodesha aho bibera, twishyura ibyuma, dusura abaturage mu byaro tukagura mituweli.”
Biteganyijwe ko igitaramo cya Chorale de Kigali bise Christmas Carols kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 12, kizaba tariki 22 Ukuboza 2024.
