Abana bafite ubumuga bitaweho bagira ubushobozi bwo kwiga nk’abandi

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abarimu bigisha abana bafite ubumuga mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko abagifite imyumvire yo kuvuga ko abana bafite ubumuga badashoboye kwiga, bakwiye kuyireka kuko barabishoboye kandi iyo bafashijwe kwiga neza biteza imbere.

Umwe muri abo barimu avuga ko abana bafite bashoboye kwiga ku buryo abagifite ingeso yo kubaheza mu ngo bakwiye kuyicikaho.

Ati: “Jyewe icyo nasaba ni uko abantu by’umwihariko ababyeyi bakwiye kuva ku myumvire yo guheza mu ngo  abana bafite ubumuga bibwira ko badashoboye, kuko barashoboye kandi mbibera umuhamya kuko hari abo nigishije nzi kuri ubu bari gufasha imiryango yabo kubaho neza.”

Mugenzi we na we avuga ko umwana ufite ubumuga adakwiye guhezwa mu rugo ngo ntashoboye.

Agira ati: “Jyewe ndabihamya ko umwana ufite ubumuga ashoboye ku buryo abagifite imyumvire yo ku muheza mu rugo bavuga ko adashoboye bakwiye kuyireka, kuko mu myaka irenga 25 maze nigisha abanyuze imbere bafite ubumuga kuri ubu bafasha imiryango yabo mu iterambere ari benshi nk’urugero mu banyuze imbere harimo uwabaye umuganga ukomeye.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) Ndayisaba Emmanuel, avuga ko ibyo aba barimu bavuga ari byo kandi hari ubukangurambaga bukorwa bushishikariza abantu kumva ko abafite ubumuga bashoboye.

Ati: “Ibyo abo barimu mwaganiriye bavuga ni byo haracyari abantu bafite imyumvire ko abafite ubumuga badashoboye. Rero kubwira abantu ni uguhozaho ari nayo mpamvu dufite ubukangurambaga buhoraho bwibutsa abantu kureka imyumvire ivuga ko ufite ubumuga adashoboye kuko ashoboye iyo afashijwe kugera ku ntego.”

Mu ibarura ry’abafite ubumuga ryakozwe mu mwaka ushize n’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga ku bufatanye n’izindi nzego, bukaba bugaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 561, ikaba ivuga ko  ifite intego ko guhera umwaka utaha w’ingengo y’imari ya 2025-2026, izaba yaramaze gushyira mu byiciro abafite ubumuga mu rwego rwo kugira ngo  ba bandi bagihezwa mu mu ngo babashe kwitabwaho, ndetse n’ahandi hakigaraga intege nke hashyirwe imbaraga.

Abana bafite ubumuga iyo bafashijwe  bakurikira neza amasomo kandi bagatsinda nk’abandi
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE