Abakoresha umuhanda Musanze –Cyanika barambiwe no kugenda bapakiranywe n’imizigo

Abagenzi bava Musanze berekeza Cyanika ndetse n’abavayo bavuga ko babangamirwa no kugenda babapakiranye n’imizigo ngo hakiyongeraho no kuba babatendeka, bagasaba inzego bireba kubakemurira iki kibazo.
Abo bagenzi bavuga ko babashyira muri za kowasiteri za RFTC bakabatereka iruhande imizigo irimo inyanya, imbuto, inkweto n’ibindi bicuruzwa ngo ku buryo bamwe babura ubuhumekero ndetse bakemeza ko mu gihe haramuka habaye impanuka nta n’umwe warokoka mu bari mu modoka.
Yagize ati: “Tekereza ko imodoka bayipakira bahereye kwa shoferi, ku buryo na we aba ashakisha gukora ku ikoranabuhanga gusa kubera imizigo iba imubyiga, munsi y’intebe n’aho bashyiramo ibindi bicuruzwa, ikindi kidushengura rero ni ukuba ubyigana n’imizigo ukongera ukabyigana na mugenzi wawe aho buri ntebe ijyaho abantu batanu, twifuza ko ibi bintu byakosoka kuko bimaze kuba ingeso.”
Gasigwa Eulade na we ni umwe mu bakunze gukoresha uyu muhanda Musanze– Cyanika ateze imodoka, avuga ko ibintu byo gupakira imizigo n’abantu muri uyu muhanda bimaze igihe kandi bigenda byiyongera.
Yagize ati: “Ibicuruzwa, ibiribwa n’ibindi bikoresho bigenda bibangamiye abagenzi ni umwihariko wa hano, hari ahandi wabibona mu Rwanda; ibintu byo gupakira ibintu n’abantu bikwiye kongera gusubirwamo, abantu bakagenda mu bwisanzure cyangwa se ufite umuzigo ubona ubangamye akagura intebe yose, gusa twaje kumva ko ngo n’abayobozi ba kampani (RFTC) baba basabye abashoferi kuzana umubare w’amafaranga runaka bigatuma na bo bakorera ku gitutu.”
Umwe mu bashoferi bakorera muri uyu muhanda wa Musanze- Cyanika avuga ko babaca amafaranga kuva ku bihumbi biri hagati y’ijana kuzamura ibi ngo ni byo bituma bakoresha uburyo bushoboka bwose ngo babe bayabona.
Yagize ati: “Tekereza ko nsabwa ibihumbi nibura 100 ku munsi, uyu muhanda wacu urimo kowasiteri zirenze eshanu, ubwose udakoresheje uburyo bwose wabonamo amafaranga wazagaruka ku kazi ejo, umukire ntimwashobokana, ni yo mpamvu nyine ubona tuba tunagenda twiruka kugeza n’ubwo umugenzi umurenza iyo ajya na twe gutendeka no kuvanga ibintu n’abantu ni ikibazo ariko nta kundi tuba turi bubyifatemo nimugoroba mu kwishyura nyiri imodoka.”
Umuyobozi wa gare ya Musanze Rwamuhizi Innocent akaba ari nawe uhagarariye RFTC ishami rya Musanze, avuga ko ibikorwa na bamwe mu bashoferi bakoresha umuhanda wa Musanze- Cyanika batwara abagenzi babavanga n’imizigo ari amakosa kandi ko bagiye kubihagurukira
Yagize ati: “Ibi bintu ni ubwa mbere mbyumvise n’ubusanzwe kuvanga abantu n’imizigo ntibyemewe ku bufatanye na Polisi iki kibazo kigiye gukemuka uhereye uyu mwanya tuvugana. Ku byerekeye abavuga ko basabwa na nyiri ikinyabiziga y’umurengera barabeshya, none ko dukoresha amakarita adafata amafaranga mu ntoki wajya kumurenganya, uwakubwiye ibyo yarakubeshye”.
Umuhanda Musanze- Cyanika ukoreshwa n’abacuruzi bajya kurema amasoko yo mu Karere ka Burera na Musanze, abakozi b’inzego zinyuranye kimwe n’abandi bifuza kujya mu gihugu cya Uganda bifashisha ziriya modoka ariko ngo hari ababangamirwa no kuba bandujwe n’imizigo.

Anonymous says:
Ukwakira 8, 2024 at 2:15 pmIyi Modoka biragaragara ko iparitse, ko nta foto igaragaza abagenzi barimo, bicyaranye niyo mizigo, uyu munyamakuru inkuru ntiyuzuye rwose.
Hari abanyamakuru muri iyi minsi babwirwa nabo bagakora inkuru batazi .
Iyamuremye jmv says:
Ukwakira 8, 2024 at 4:30 pmErega imiterere yakarere kacu 90/100turahaha njye mbona bashyiraho izabasirimu nizabahashyi pe buriwese akajya Aho yibona