Abakoresha internet mu Rwanda bageze kuri miliyoni 5.5

Mu gihe u Rwanda rukomeje kongera serivisi zifashisha ikoranabuhanga no gushora imari mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga, kuri ubu mu gihugu hose harabarurwa abasaga miliyoni 5,5 bakoresha internet.
Urwego rw’itumanaho rikoresha telefoni rufite uruhare rukomeye muri iri terambere aho abakoresha telefoni bageze kuri miliyoni 13,48 muri Nzeri 2024 bavuye kuri miliyoni 12,5 babarurwaga mu mwaka wabanje.
Esther Kunda, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Guhanga Ibishya n’Ikiranabuhanga Rigezweho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza mu birebana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ati: “Urwego rw’ikoranabuhanga ruratera imbere ku Isi, kandi u Rwanda na rwo ruri muri izo mpinduka. Ikwirakwira rya internet ryariyongereye rigera kuri 62% kubera ishoramari ryashyizwe mu bikorwa remezo, ubumenyi bwoyongera ku gukoresha ikoranabuhanga ndetse na Politiki zishyigikira ikoreshwa ryayo mu nzego zinyuranye.”
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, u Rwanda rwari rufite abakoresha internet basaga miliyoni 4,91 ugereranyije na miliyoni 3,31 bayikoreshaga mu mwaka wa 2020 ubwo ikwirakwira rya internet ryari ku kigero cya 26%.
Kunda ahamya ko nubwo intambwe igezweho ari iyo kwishimirwa hakiri imbogamizi, ati: “Mu gihe kubona ikwirakwira rya internet rigeze kuri 62% ari ibyo kwishimira, turacyafite ibyuho mu kuyigeraho n’igiciro cyayo kidahendukira buri wese, by’umwihariko hagati yo mu bice by’imijyi n’ibyaro.”
Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda benshi bakoresha internet mu kugera kuri serivisi, mu itumanaho, ndetse no mu buzima bwose bwa buri munsi ariko si bose bashobora kuyigondera cyangwa ngo babe bazi kuyikoresha mu buryo butanga umusaruro.”
Yongeyeho ko Ihuriro ry’Imiyoborere Ishingiye ku Ikoranabuhanga rigaragaza amahirwe y’ibiganiro n’imikoranire bihuza inzego zitandukanye harimo n’intumwa za rubanda, mu rwego rwo gutegura politiki n’amategeko bishyigikira iterambere ry’ikoranabuhanga mu Gihugu.
Kunda yashimangiye ko hakenewe ibisubizo bidaheza kandi hakibandwa ku kongera ubukangurambaga ku mikoreshereze y’ikiranabuhanga no koroshya kurigeraho mu buryo burambye.
Alex Ntare, Umuyobozi w’Inshamj rishinzwe Ikiranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), yagaragaje akamaro ko kongera inyandiko zo mu Kinyarwanda kuri murandasi mu rwego rwo kongera abayikoresha.
Ati: “Ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) rishobora gukoreshwa mu gusemura no kurema ubutumwa bwo mu Rwanda bugerwaho mu buryo bworoshye.”
Yasabye abafatanyabikorwa bose kongera ubukangueambaga ku nyungu zo gukoresha serivisi z’ikoranahuhanga.
Yakomeje agira ati: “Uko Abanyarwanda bakoresha imbuga z’ikoranabuhanga ni ko serivisi zizarushaho guhenduka kandi zigashinga imizi.”
Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibimbye mu Rwanda Ozonnia Ojielo, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose, yizeza ko Loni itazatezuka mu gushyigikira intego y’u Rwanda mu bikoranabuhanga.
Mu rwego rwo kurushaho kwagura ikoreshwa rya internet, u Rwanda rurateganya kongera iminara 840 mu myaka itatu iri imbere, ku minara 1.760 isanzwe ikoreshwa mu gihugu.
Ibi bizafasha mu kongera ahagera ihuzanzira rya telefoni rikava kuri 75% kugeza ku kigero cya 97% nk’uko bishimangirwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Inyigo iheruka gukorwa, isaba ko umubare w’iminara wakongerwa nibura ukagera ku 2.500 kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego yo kugeza ihuzanzira rya telefoni ku kigero cya 97% mu gihugu hose.