RIB iraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga batarengera uburenganzira bw’abana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Hari abakomeje gutabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, biturutse ku migirire idakwiye ikoreshwa abana ku mbuga nkoranyambaga. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko kunyuranya n’amategeko arengera abana bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira, abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, yavuze ko hari igikwiye kigiye gukorwa ku kurengera abana.

Yagize ati: “Hagiye gukorwa igikwiye. Tuboneyeho akanya ko kongera kwibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kubaha no kurinda uburenganzira bw’abana mu byo bakora byose. Kunyuranya nabyo, bihanwa n’amategeko arengera abana. Umwana niyubahwe!”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwavuze ibi nyuma yaho Emma Marie Umurerwa, Umunyamakuru ukora inkuru zivugira abana, abari n’abategarugori, atabaje inzego zishinzwe kurengera abana ndetse anibaza niba ababyeyi bakomeza kurebera ibibera ku mbuga nkoranyambaga bihutaza uburenganzira bw’abana.

Umurerwa yabwiye Imvaho Nshya ko ngo bibabaje kubona ku mbuga nkoranyambaga umwana muto akoreshwa mu gusobanura uko yabonye se asambanya mukuru we.

Yagize ati: “Ni umwana mutoya cyane uvuga ukuntu yafashe se ari gusambanya mukuru we. Akana nyine gatoya kakabivuga noneho n’uwo wahohotewe (Victime) na we ari ahongaho ari kugaragara n’amasura yabo bagaragara. Nyiri iyo chanel (Youtuber) akajya aseka nyine,… sha ni ibintu bibabaje.”

Peace Hillary uri mu babajwe n’uburyo uburenganzira bw’umwana bwahungabanyijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, yavuze ko bikwiye ko uburenganzira bw’umwana bwubahwa nk’ubw’abandi.

Ati: “Biteye isoni n’agahinda. Abo bakoresha ama chanels bakwiye kubaha uburenganzira bwa muntu nk’abandi. Keretse niba bo amategeko akomoka ku masezerano mpuzamahanga by’umwihariko ayo u Rwanda rwashyizeho umukono atabareba!”

Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yibukije ko imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana igihari kandi ko igiye gukurikirana iki kibazo ku ruhande rw’uburenganzira bw’umwana.

Ikiganiro cyatunzwe agatoki kimaze imyaka itatu kigaragara ku muyoboro wa Youtube, cyahise gisibwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025.
Amasezerano yo mu 1989 yerekeye uburenganzira bw’umwana (CRC) asobanura ko umwana ari umuntu uwo ari we wese uri munsi y’imyaka cumi n’umunani, keretse iyo amategeko akurikizwa ku mwana.

Umuryango w’Abibumbye wemeje Itangazo ry’i Geneve ry’uburenganzira bw’umwana (1924), aho rigaragaza ko mu burenganzira bw’umwana harimo n’ubwo gukingirwa gukoreshwa.

Ni mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu (1948) mu ngingo ya 25 (2), ryo ryemeje ko umwana akeneye kurengerwa no gufashwa bidasanzwe.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Dr Thierry B Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE