Abakoresha 078830 basabwe kugirira amakenga abiyita abakozi b’ibigo by’itumanaho

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yongeye kwibutsa abakoresha telefoni by’umwihariko abakoresha nimero za telefoni zitangizwa n’imibare wa 078830 kwitondera ababahamagara bakabasaba gukanda imibare runaka kuko ari abatekamutwe bagamije kubiba amafaranga yabo.

Ibi RIB yongeye kubyibutsa abantu nyuma yo kwakira ibirego bya bamwe mu bagiye bibwa cyane cyane kubera ko babaga bahugiye mu zindi nshingano, ntibagire amakenga bagakora ibyo abatekamutwe bababwira gukora kuri za telefoni zabo bikarangira bibwe amafaranga.

Urugero ni uguhamagara yiyita umukozi wa MTN akakubwira hari amafaranga ayobeye iwawe cyangwa ko ngo hari amafaranga abajura bacishije kuri nimero ye, icyo gihe agahita akubwira ko amafatanga afungiye kuri konti yawe ya Mobile Money ariko kugirango ifungurwe hari imibare ukanda.

Hanyuma ahita yihutira kukubwira imibare ukanda kugirango abashe kuguhindurirwa umubare w’ibanga, bikarangira amafaranga wari ufiteho ayatwaye iyo utagize amakenga ngo utahure ko ari umujura.

Mu ibazwa rya bamwe mu bafatiwe muri ubu bujura, bagaragaje ko akenshi usanga abakoresha imirongo irimo izi nimero usanga ari abantu bikekwa ko bafite inshingano nyinshi kandi bagira amafaranga bityo batagenzura ibyo babwirwa gukora kubera umwanya muto.

RIB irasaba abantu bose kujya bakurikira ibiganiro bitangwa kuri ubu bujura kuko bigaragaza amayeri atandukanye akoreshwa n’aba bajura n’uburyo abantu babwirinda. Ubu butumwa buba bugenewe Abanyarwanda bose kuko umuntu uwo ariwe wese iyo atagize amakenga ashobora yakwibwa mu buryo bwavuzwe.

RIB iranaburira abakora ubu bujura kubihagarika bagashaka amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ibi bikorwa bigize icyaha cyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE