Abakora irondo ry’umwuga ba Niboye na Kanombe bahuriye mu bikorwa by’umuganda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Abakora irondo ry’umwuga basaga 100 bo mu Murenge wa Niboye na Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali bahuriye mu muganda mu rwego rwo kwereka umuturage ko badacunga umutekano gusa ahubwo banakora ibikorwa by’umuganda.

Bakoze isuku mu gice cy’ahaherereye ubuhinzi bw’indabo hazwi nko kwa Didi bakomereza ku kiraro gihuza Umurenge wa Niboye na Kanombe.

Abakora irondo ry’umwuga mu mirenge yombi ihana imbibi, bakoze kuri ruhurura y’umugezi unyura mu gishanga kiri hagati y’iyi mirenge ndetse no ku nkengero z’uwo mugezi, aho bagiye batoragura imyanda yagiye ihamenwa ndetse banatema ibyatsi bikikije uwo mugezi.

Ni umuganda bitabiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, wanitabiriwe n’abahagarariye Urwego rwa DASSO mu Murenge wa Niboye na Kanombe ndetse n’abakozi b’Umujyi wa Kigali bashinzwe kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura muri iyi mirenge.

Kaberuka Jean Bosco, Umunyerondo w’umwuga ukorera mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ahamya ko Irondo ry’umwuga bashinzwe umutekano n’isuku.

Ati: “Mu byo dushinzwe si ugucunga umutekano gusa ahubwo no kwita ku isku. Twagiye dutoragura amacupa, amasashe, ibintu biteje umwanda, dusibura iyi ruhurura ihuza Umurenge wa Niboye na Kanombe.

Gukora umuganda tubiha agaciro kuko ni nabyo duhoramo umunsi ku wundi, nk’abantu bashinzwe umutekano n’isuku tuba tugira ngo tubikangurire n’abandi bose babimenye, ntibakajye babigira ibyabo ahubwo tubigire ibyacu kandi bajye batureberaho.”

Abakora irondo ry’umwuga bavuga ko iyo bakoze isuku n’umutekano baba bagaragariza umuturage ko abashafa kuko umutekano si uwabo gusa.

Mbonigaba Olivier ukora Irondo ry’Umwuga mu Murenge wa Niboye avuga ko bakoze isuku mu rwego rwo kwereka umuturage ko na bo bagira umwanya wo kwitabira gahunda za Leta.

Avuga ko gukora akazi ko gucunga umutekano, atari ko konyine bakora.

Agira ati: “Abatubona bazi ko dukora akazi ko gucunga umutekano gusa ariko natwe gahunda za Leta turazitabira kuko turi abaturage kandi beza.

Gukora umuganda, ni ukwimakaza umuco wo kugira isuku kandi hakiyongeraho n’umutekano. Nta suku nta mutekano.”

Mukashyaka Clémentine, uri mu bakora irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kanombe, avuga ko nubwo bakora akazi k’umutekano nijoro ko baba bashaka kwereka abaturage ko bari kumwe kandi bakamenyana.

Ati: “Niba dukora nijoro, no ku manywa batubone ku buryo nibakubona ku manywa bavuga bati uyu ashinzwe umutekano.”

Avuga ko abakora irondo ry’umwuga basanzwe bakora umuganda w’isuku kuko buri kwezi bakora umuganda.

Mazimpaka Gaston, Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe kwita ku bikorwa by’isuku n’isukura mu Murenge wa Niboye, yavuze ko bakora umuganda kugira ngo bashishikarize abaturage kugira umuco w’isuku kandi na bo bagakorana na kampani zitwara imyanda.

Yakomoje ku cyatumye abakora irondo ry’umwuga bahitamo gukora umuganda.

Ati: “Intego yari igamijwe ni ugukomeza kugira umuco w’isuku nkuko intego dufite muri iki gihe mu bukangurambaga bw’isuku buvuga ngo ‘Isuku hose ihera kuri njye’ ni yo mpamvu mu Murenge wa Niboye twateguye iki gikorwa cy’umuganda kandi tukagihuriraho n’umurenge wa Kanombe.”

Umuganda wakozwe waranzwe no gutoragura iyarara ahadatuwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zifatanya n’umurenge wa Niboye n’uwa Kanombe yose yo mu Karere ka Kicukiro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nzeri 7, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE