Dr Uwamariya arahamagarira abakobwa gutinyuka ikoranabuhanga

Dr Uwamariya arahamagarira abakobwa gutinyuka ikoranabuhanga

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abakobwa bakwiye kwihatira gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kurikoresha mu kwihangira imirimo mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kuryimakaza kandi ntawe usigaye inyuma.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2023, ubwo hasozwaga amahugurwa ku bufatanye na UN Women yahawe abakobwa mu ngeri zitandukanye bahugurwa ku ikoranabuhanga no kwigishwa kwihangira imirimo.

Dr Uwamariya yagaragaje ko ikoranabuhanga Abanyarwanda bakwiye kwihatira kuribyaza umusaruro  by’umwihariko abakobwa, ntibariharire basaza babo ndetse ko bakwiye kurifata nkaho ari ubuzima bwa buri munsi kuko rifite akamaro gakomeye.

Yagize ati: ”Mbere babwirwaga ko ikoranabuhanga ari iry’abahungu, cyangwa ko ari iry’abasirimu ariko ubu si ko biri icya mbere ni amakuru, iyo utamenye amakuru kandi na yo aboneka ku ikoranabuhanga ntacyo uba wamenye, ntabwo rero twavuga ngo abakobwa basigare ahubwo nk’uko tubishishikariza Abanyarwanda bose turashyiraho umwihariko no ku bakobwa kuko haracyariho imbogamizi”.

Yongeyeho kandi ko bitavuze ko abahungu bahejwe, ahubwo ari uko abakobwa bagira kwitinya.

Ati: “Iyo tuvuga abakobwa ntabwo tuba twibagiwe n’abahungu, ahubwo harimo imbogamizi zitandukanye hazamo no kwitinya kw’abakobwa kugira ngo tubatinyure, kuko hari n’ababikoze bigakunda ntabwo twatera imbere nk’igihugu kandi hari igice kimwe cyasigaye”.

Jennet Kem, uhagarariye Umuryango UN Women mu Rwanda avuga ko bakomeje kongera imbaraga mu guteza imbere umwana w’umukobwa kimwe n’abagore kugira ngo bihatire gukoresha ikoranahunga.

Yagize ati: “Umuryango UN women urimo gushyira imbaraga nyinshi mu gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa barimo Leta n’abikorera kugira ngo dufashe abagore bakiri bato ndetse n’abakobwa mu nzego zigifite ibibazo zirimo iz’ubukungu, imibereho ndetse no kubigisha uko bakwigirira icyizere bakazavamo abayobozi, muri iki gihe rero turi mu gihe cy’ikoranabuhanga no guhanga udushya twakoranye n’abafanyabikorwa benshi kugira ngo ibi dutegurira aba bakobwa bizatange umusaruro”.

Bamwe mu bakobwa bahuguwe bahamya ko aya mahugurwa yatumye batinyuka bahanga imiriro ndetse bahabwa n’akazi k’ikoranabuhanga bahuguwemo.

Vanessa Icyeza yagize ati: ”Baduhuguye gukoresha imbuga nkoranyambaga no kubaka imbuga za internet ubu njyewe nabonye akazi nkora imishinga ya internet ndimo gukora umushinga uzafasha ku bitaro mu kumenya amakuru y’abarwayi baje kwivuza”.

Aya mahugurwa ategurwa na UN Women ku bufatanye na Leta y’u Rwanda yatangiye guhugura abakobwa n’abagore bato kuva mu 2020, ibahugura ku bijyanye no kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga ryatanga ibisubizo ku bibazo byugarije abaturage aho abagera kuri 400 bahuguwe ndetse bashakirwa n’akazi.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25