Abakobwa ba P’ Diddy basobanuye izina ry’inzu yabo y’imideli

Abakobwa b’umuraperi P’Dddy b’impanga, basobanuye icyo bashingiyeho bita inzu yabo y’imideli ‘12TWINTY1’ baherutse gufungura, n’icyo iryo zina risobanuye.
D’Lila na Jessie Combs, b’imyaka 18 y’amavuko, baherutse gutangaza ko bagiye kwinjira mu ruganda rwo kumurika no guhanga imideli.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga, aba bakobwa basubije ibibazo babajijwe n’abakunzi babo banabasobanurira izina ry’iyo nzu kuko babibajijwe na benshi.
Bagize bati: “Izina ry’iyo nzu ni 12TWINTY1, rikubiyemo itariki twavukiyeho ya 21 Ukuboza, uburyo byanditsemo kandi uretse kuba 12 isobanuye ukwezi twavutsemo ‘1’ na ‘2’ bifite igisobanuro cyihariye kuri twe. ‘1’ isobanuye ubutwari, kuyobora no gutangira ikintu gishya kandi cy’ingenzi naho ‘2’ twashakaga gusobanura urukundo, ubwumvikane n’umubano bigomba kuturanga nk’impanga.”
Ubwo bahishuriraga abakunzi babo ko bagiye gushinga iyo nzu y’imideli, aba bombi bavuze ko atari ukumurika imideli nk’akazi gusa, ahubwo bifite igisobanuro cyihariye kuri bo, kandi iyo tariki ivuze itangira ry’inkuru y’ubuzima bwabo.
Bagize bati: “Tugiye gutangiza gukora no kumurika imyambaro yacu twikoreye kandi iyo myambaro si imideli gusa, nta nubwo tuzabikora nk’akazi gusa, ahubwo bifite igisobanuro cyihariye kuri twe, iyo tariki iri mu izina ry’inzu y’imideli ivuga itangira ry’inkuru y’ubuzima bwacu.”
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’uwo muryango, bavuga ko abo bakobwa igisobanuro cyihariye cyo kumurika imideli no kuyihanga bifite kuri bo, ari uko na se yari afite inzu y’imideli yise ‘Sean John’ yafunguwe ku mugaragaro mu 1998.
D’Lila Combs na Jessie Combs, ni abana ba Sean Combs (P’Diddy) na Kim Porter, witabye Imana mu 2018 afite imyaka 47, azize umusonga.
Aba bakobwa ni bamwe mu bana 7 b’umuraperi P’Diddy, yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga birimo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha ubusambanyi yakoreye Casandra Ventura wahoze ari umukunzi we n’undi mugore umwe.

