Abakinnyi n’abatoza bahize abandi muri ruhago y’u Rwanda 2024/25 bagiye gushimirwa

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 15, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru “Rwanda Premier League” rwatangaje ko tariki ya 30 Gicurasi 2025, hazatangwa ibihembo ku bakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Ibi bihembo bizatangirwa muri Kigali Convention Centre, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo by’abahize abandi bigiye gutangwa kuva Rwanda Primier League itangiye gutera shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu 2023.

Ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka wa 2024-2025.

Biteganyijwe ko ku wa gatatu tariki ya 16 Gicuarsi ari bwo hazatangazwa abakinnyi n’abatoza bahize abandi batoranywamo abeza.

Guhitamo abazahebwa bizakorwa n’aba kapiteni n’abatoza b’amakipe 16 agize icyiciro cya mbere, abanyamakuru wa Siporo, abahagarariye ishyirahamwe ry’abatoza, ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago. 

Abatoranyijwe bose bakazatoranywa biciye mu majwi azava ku mbuga nkoranyambaga n’urubuga rwa Rwanda Premier League aho akanama nkempuramaka kazatanga amajwi n’angana 50%, amakipe 30% n’abafana 20% nyuma gukusanya.

Ugereranyije n’umwaka ushize ibyiciro byahebwe byari bine birimo abakinnyi b’abagabo bitwaye neza, abakinnyi b’abagore bitwaye neza, abasifuzi bitwaye neza ndetse n’abanyamakuru n’ibitangazamakuru byahize ibindi., kuri iyi nshuro hazahembwa icyiciro kimwe gusa cyo mu bagabo.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yusuf Mudaheranwa, yavuze ko impamvu ibihembo byagabanyutse ari uko bakuyemo ibyiciro bidakenewe.

Ati: “Itangiriro iragora, abo twahaye mbere kutwigira umushinga bashyizemo ibyiciro bitari muri Rwanda Premier League icyo gihe, kuri ubu twahisemo ibyiciro byo guhemba tugendeye ku byo dufite uyu munsi.”

Mu mwaka ushize wa 2024, umukinnyi mwiza w’umwaka yabaye Murihe Kevin wa Rayon Sports, Umutoza w’umwaka yabaye umufaransa Thierry Froger watozaga APR FC.

Umunyezamu mwiza w’umwaka yabaye Pavelh Ndzila wa APR FC, umukinnyi mwiza ukiri muto ufite imyaka 21 yabaye Iradukunda Elie wa Mukura VS, Igitego cy’umwaka cyabaye icya Tuyisenge Arsène ukinira APR FC wahoze muri Rayon Sports mu gihe uwatsinze ibitego byinshi yabaye Ani Elijah ukinira Police FC wahoze muri Bugesera FC.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Yusuf Mudaheranwa, yavuze ko ibyiciro byo guhemba byaganutse kubera ko harimo ibidakenewe
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 15, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE